skol

U Burusiya buracyifuza gukorana na Amerika mu kugenzura intwaro kirimbuzi

Yanditswe: Tuesday 23, Sep 2025

featured-image

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko u Burusiya bwiteguye gukomeza kubahiriza amasezerano bwagiranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kugabanya ubwiyongere bw’intwara kirimbuzi hagati y’ibihugu byombi.

Ibi yabitangaje mu nama y’Urwego rushinzwe Umutekano yo mu Burusiya, avuga ko mu myaka yashize ibihugu byo mu Burengerazuba byagiye bifata imyunzuro yatumye imikoranire hagati y’ibihugu bifite intwaro kirimbuzi igorana.

Ati “Uko ibihe byagiye bishira amasezerano yabaye hagati ya leta z’Abasoviyete, u Burusiya na Amerika ajyanye n’intwaro kirimbuzi ndetse n’ingabo yagiye adashyirwa mu bikorwa.”

Akomeza avuga ko ari yo mpamvu bagiye kongera umwaka kuri ayo masezerano yari kuzarangira muri Gashyantare 2026.

Ati “Nyuma yaho nibwo tuzasuzuma turebe ko dukwiye gukomeza gukurikiza aya masezerano.”

Icyakora avuga ko ibyo bizakorwa ari uko Amerika nayo yemeye gukomeza gukurikiza ayo mabwiriza.

Amasezerano yo kugabanya intwaro kirimbuzi hagati y’u Burusiya na Amerika yasinywe mu 2010, aho ibihugu byombi byagenzuraga intwaro buri kimwe gifite ndetse no kugenzura ko zujuje ibikubiye mu masezerano.

Putin yavuze ko u Burusiya buzakomeza gucungira hafi ibikorwa bya Amerika ku bijyanye n’intwaro ndetse ko iki gihugu nikigerageza kongera intwaro zacyo, u Burusiya nabwo buzazongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa