skol
fortebet

U Burusiya burasaba Amerika Guhagarika Guha Ukraine Intwaro

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Thursday 23, Jul 2026

U Burusiya burasaba Amerika Guhagarika Guha Ukraine Intwaro

Sponsored Ad

skol

Mu gihe intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine ikomeje gukaza umurego umunsi ku wundi, Moscou (ubutegetsi bw’u Burusiya) irasaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhagarika guha Ukraine intwaro. Ibi ni bimwe mu byaganiriweho mu nama yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Burusiya na Amerika, ku ruhande rw’inama y’akarere ka Aziya bari bitabiriye.

Ariko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yabwiye mugenzi we wa Amerika, Marco Rubio, ko Moscou igishyigikiye inzira y’ibiganiro bigamije kurangiza iyi ntambara u Burusiya bwatangije muri Ukraine, ubu ikaba igeze mu mwaka wa gatanu.

Hagati aho, Perezida Donald Trump wa Amerika yagabanyije cyane inkunga ya gisirikare Amerika yahaga Kyiv (ubutegetsi bwa Ukraine), mu gihe ashaka uburyo iyi ntambara yarangira.

Kugeza ubu, inkunga nyinshi zisigaye zinyuzwa mu bihugu by’u Burayi, ibintu Minisitiri Lavrov avuga ko bishobora guteza umutekano muke.

Aganira n’abanyamakuru i Manila muri Filipine, Marco Rubio ntiyatangaje birambuye ibyo baganiriyeho, ariko yavuze ko Amerika yiteguye kugira uruhare rugaragara mu gushaka umuti w’iyi ntambara. Yongeyeho ko kugera ku masezerano y’amahoro bizasaba imbaraga n’ubwitange.

Muri icyo gihe, impande zombi zikomeje kugabana ibitero. Mu ijoro ryakeye, buri ruhande rwavuze ko rwaburijemo ibitero by’urundi.

Igisirikare cya Ukraine kivuga ko u Burusiya bwarashe iki gihugu bukoresheje misile z’ubwoko butandukanye hamwe na drone 168, kandi ko muri zo 154 zarashwe hasi cyangwa zisenyerwa mu kirere.

Ku ruhande rwabwo, Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko yarashe hasi drone 223 za Ukraine mu turere 17 tw’u Burusiya, harimo no muri Crimée yigaruriye ndetse no hejuru y’Inyanja ya Azov.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa