skol
fortebet

U Burusiya burifuza ko BRICS ishyiraho ibigo bikora nka Banki y’Isi na IMF

Yanditswe: Saturday 12, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

U Burusiya bwasabye ibihugu bigize Umuryango BRICS ko byashyiraho inzego z’imari zikora nk’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) na Banki y’Isi kuko byo bikorera mu nyungu z’ibihugu by’i Burayi na Amerika.

Sponsored Ad

Iki gihugu kiyobora BRICS muri uyu mwaka cyagejeje ubu busabe ku bahagarariye ibihugu bigize uyu muryango mu nama yiga ku mari iri kubera i Moscow kuva kuri uyu wa 11 Ukwakira 2024.

Minisitiri w’Imari w’u Burusiya, Anton Siluanov, yavuze ko IMF na Banki y’Isi bigengwa n’ibihugu byo muri Amerika n’i Burayi, agaragaza ko BRICS, nk’umuryango ufite ibihugu byihariye 37% by’umusaruro mbumbe w’Isi, ikwiye gushinga ikindi kigega.

Siluanov yagize ati “IMF na Banki y’Isi ntabwo biri gukora inshingano zabyo. Ntabwo biri gukorera mu nyungu z’ibihugu bigize BRICS. Ni ngombwa ko hashyirwaho amabwiriza mashya cyangwa inzego nshya zisa nk’izi za Bretton Woods, ariko bigakorerwa mu murongo w’umuryango wacu, BRICS.”

BRICS igizwe n’ibihugu icyenda birimo u Burusiya, u Bushinwa, Brazil, Afurika y’Epfo, u Buhinde, Misiri, Ethiopia, Iran, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Arabie Saudite. Mu bindi uyu muryango uteganya harimo gukoresha ifaranga rimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa