
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije w’u Burusiya, Sergei Ryabkov, yavuze ko Leta ye yaburiye Israel kudahirahira itekereza kurasa ku nganda zitunganya nucléaire za Iran.
Inganda zitunganya nucléaire ni kimwe mu byo Israel iri gutekereza kurasaho muri Iran mu rwego rwo kwihimura ku misile 180 Iran yarashe muri Israel mu minsi ishize.
Minisitiri Ryabkov yagize ati "Twakomeje kubaburira inshuro nyinshi kandi dukomeje kubikora, dusaba Israel kwitonda no kudahirahira itekereza uburyo bwo kurasa ku nganda za Iran zitunganya nucléaire n’ibikorwaremezo bifite aho bihuriye nazo."
Yavuze ko byaba ari ikintu gikomeye cyane kandi kitajyanye n’amabwiriza yo kurengera ikoreshwa ry’inganda n’intwaro za nucléaire.
U Burusiya busanzwe bufitanye umubano ukomeye na Iran, igihugu gicuruza intwaro zifasha Ingabo z’u Burusiya guhangana na Ukraine.
Amakuru avuga ko u Burusiya bwamaze kohereza ibikoresho byifashishwa mu kurinda Iran, byitezweho kuzagira uruhare mu gushwanyaguza intwaro za Iran zitaragera hasi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *