skol

U Burusiya bwagabye ibitero byasenye inganda z’igisirikare cya Ukraine ku bwinshi

Yanditswe: Wednesday 24, Dec 2025

featured-image

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko mu ijoro ryakeye yagabye ibitero ku nganda za gisirikare n’izingufu muri Ukraine.

Ibyo bitero byakoresheje indege nto z’ubwiyahuzi (kamikaze drones) n’intwaro zidahusha zaba izo ku butaka no mu kirere, harimo na misile zihuta cyane zizwi nka ‘Kinzhal’.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yavuze ko ibyo bitero byibasiye inganda zikora ibikoresho bya gisirikare n’i’z’iziha amashanyarazi, nko kwihimura ku bitero Ukraine yagabye ku baturage bo mu Burusiya.

U Burusiya ntibwigeze butanga umubare w’ahantu bwarashwe n’uw’intwaro bwakoresheje icyakora, bugaragaza ko intego yabwo bwayigezeho mu buryo bwuzuye.

Ku ruhande rwa Ukraine, abayobozi bavuze ko hagabwe ibitero byakoresheje drones zigera kuri 600 na misile nyinshi z’amoko atandukanye.

Raporo zerekana ko mu turere twinshi two mu Burengerazuba bwa Ukraine habayeho kubura amashanyarazi ku kigero kiri hejuru.

Minisiteri y’Ingufu ya Ukraine yatangaje ko uturere twa Rovno, Ternopol na Kmelnitsky turi mu icuraburindi ndetse ibura ry’amashanyarazi ryagaragaye no mu turere twa Vinnitsa, Zhitomir, Chernigov, Dnepropetrovsk na Kharkov.

Minisitiri w’Ingufu w’agateganyo muri Ukraine, Artyom Nekrasov, yavuze ko ibitero byangije ibice bihuza inganda z’amashanyarazi n’inganda za nucléaire, bituma zikora gake.

Ikigo cyigenga gitanga amashanyarazi, DTEK, cyemeje ko zimwe mu nganda zacyo z’amashanyarazi na zo zangijwe, ariko nticyatangaje aho ziherereye.

Mu Ntara ya Odessa, ubuyobozi bwavuze ko ibikorwaremezo by’icyambu n’iby’ingufu byangiritse, harimo ubwato bwari butwaye imizigo n’ububiko bwari butarimo ibintu.

Mu byumweru bishize, u Burusiya na Ukraine byakomeje kugabanaho ibitero by’indege nto z’intambara, buri ruhande rugamije kwihorera ku bitero by’urundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa