U Burusiya bwahaye Ukraine imirambo irenga 1000 y’abasirikare baguye ku rugamba
Yanditswe: Saturday 14, Jun 2025

U Burusiya bwahaye Ukraine imirambo 1 200 y’abasirikare bayo baguye ku rugamba mu gikorwa cyo guhererekanya imirambo n’imfungwa z’intambara kuva intambara yatangira mu myaka itatu ishize.
Iyo mirambo yasubijwe ku wa 13 Kamena nyuma y’amasezerano yagezweho mu biganiro by’amahoro byabereye i Istanbul mu kwezi gushize.
U Burusiya bwo bwashinje Ukraine kunanirwa gusubiza imirambo y’abasirikare bayo kandi ari byo bikubiye mu masezerano.
Ibitangazamakuru bya Leta y’u Burusiya byatangaje ko umwe mu bavugira Leta utatangajwe umwirondoro yemeje ko nta murambo n’umwe bahawe.
Yagize ati: “Uyu munsi u Burusiya bwashyikirije Ukraine imirambo y’abasirikare bayo 1 200 ariko nta numwe twahawe.”
Umunyamabanga wihariye wa Perezida w’u Burusiya, Vladimir Medinsky, na we aherutse kuvuga ko Ukraine yasubitse itunguranye igikorwa cyo guhererekanya imirambo n’imfungwa ku wa 7 Kamena kandi nta bisobanuro yigeze itanga.
Ibiro bishinzwe gucunga iby’imfungwa z’intambara muri Ukraine ejo byatangaje ko inzobere mu by’ibimenyetso bya gihanga (forensic experts) zatangiye gupima kugira ngo hamenyekane imyirondoro y’imirambo yakiriwe nubwo bakeka ko ari iya Ukraine.
U Burusiya bwari buherutse guhererekanya iyindi mirambo 1 212 y’abasirikare ba Ukraine, nayo ibuha imirambo 27.
Nubwo hakomeje ihangana ku mpande zombi ariko ibihugu byombi byemeranyijwe guhererekanya imirambo igera ku 6 000 no guha agaciro gakomeye irekurwa ry’imfungwa z’intambara zirembye, abakomeretse cyane ndetse n’abari munsi y’imyaka 25.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *