U Burusiya bwahinduye umuyonga Umujyi munini wa kabiri muri Ukraine
Yanditswe: Saturday 07, Jun 2025

Nibura abantu batatu bamaze gupfa, abandi 17 barakomereka mu gitero gikomeye cya drone u Burusiya bwagabye ku mujyi wa kabiri munini wa Ukraine, Kharkiv.
Meya w’uyu mujyi, Ihor Terekhov, yavuze ko mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu, u Burusiya bwarashe uwo mujyi bukoresheje drones 48, ibisasu bibiri bya missile hamwe n’ibisasu bine bigendera mu kirere kure. Byangije uyu mujyi mu buryo bukomeye.
Ibitero byo muri iri joro kuri Kharkiv bikurikiye ibindi byari byagabwe mu ijoro ryari ryabanje mu bice bitandukanye bya Ukraine aho abantu batandatu bapfuye, abandi 80 barakomereka.
U Burusiya bwatangaje ko ibyo bitero byari bigamije gusenya ibikorwaremezo bya gisirikare mu kwihimura ku " bikorwa by’iterabwoba bya Leta ya Kyiv."
Ibi bitero byabaye nyuma y’iminsi mike Ukraine igabye ibitero bya drone bihambaye ku ndege z’intambara z’u Burusiya ku birindiro bine by’igisirikare biri kure mu gihugu.
Nibura indege za gisirikare 40 z’u Burusiya zarangijwe muri icyo gitero cyiswe Operation Spider’s Web.
Gusa inzego z’ubutasi za Amerika zivuga ko umubare w’indege warashwe ari muto ku wo Ukraine yatangaje, mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya we yavuze ko indege zarashwe zishobora gusanwa aho ngo zitageze kuri 20 mu gihe Ukraine yavuze 40.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *