skol
fortebet

U Burusiya bwamaganiye kure ibitero Israel yagabye kuri Iran

Yanditswe: Friday 13, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

U Burusiya bwamaganye kure ibitero Israel yagabye kuri Iran, itanga umuburo ko icyo gikorwa gishobora gukurura intambara ikomeye mu Burasirazuba bwo Hagati.

Sponsored Ad

Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yashyize hanze yavuze ko ibyakozwe na Israel ari ukutubahiriza amahame ya Loni ndetse n’amategeko mpuzamahanga icyarimwe.

Ni igitero cyaguyemo abayobozi batandukanye ba Iran barimo Umuyobozi w’Umutwe wa Islamic Revolutionary Guard Corps Hossein Salami, Umugaba w’Ingabo Wungirije, Gholam Ali Rashid, inzobere esheshatu mu by’ingufu za nucléaires, Israel ikavuga ko yari igamije kubuza Iran gukora intwaro za kirimbuzi.

Itangazo rya Minisiteri y’u Burusiya rirakomeza riti “Twamaganye igitero cy’ubugizi bwa nabi cya Israel. Kugaba ibitero ku gihugu cy’ikinyamunyamuryango cya Loni, ku baturage, imijyi n’ibikorwarezo byacyo ntabwo byakwihanganirwa.”

Yavuze ko kuba Israel yagabye ibitero mu gihe hari hari kuba inama y’abagize Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe kugenzura itunganywa rya nucléaire, IAEA ndetse hateganyijwe, kwigaragaza kwikunda gukabije.

U Burusiya bwavuze kandi ko ingufu zimaze iminsi zishyirwa mu biganiro bigamije kugabanya amakimbirane ndetse no kwiga ku buryo Iran yakoresha ingufu za nucléaire hatagambiriwe ikibi, byose byateshejwe agaciro, bushinja Israel guhitamo intambara aho kuba ibiganiro.

Ati “Hakomeje gutangwa umuburo w’uburyo gukemuza ibibazo ingufu za gisirikare bihungabanya umutekano w’Akarere. Israel igomba kubazwa ingaruka z’ubwo bushotoranyi bwose.”

U Burusiya bwavuze ko buri kugenzura ibikorwa byose bijyanye na IAEA muri ibi bihe bitoroshye, ndetse bugaragaza ko abakozi b’urwo rwego na bo bisanze mu muriro wakongejwe na Israel.

Bugaragaza ko IAEA igiye gukora isesengura ku byabaye ndetse n’ingaruka zishobora guterwa no kurasa kuri ibyo bikorwaremezo by’ingufu za nucléaire.

Ab’i Moscow bagaragaza ko nta gisubizo cyava mu kwisunga ingufu za gisirikare hagamijwe gukemura ibibazo bya Iran ku ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi, bagaragaza ko inzira yonyine yagera ku bisubizo birambye ari ukwisunga uburyo bwa politiki na dipolomasi.

Israel yagabye ibitero kuri Iran byangiriza byinshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa