U Burusiya bwarashe inyubako ya Leta ikoreramo Minisiteri muri Ukraine
Yanditswe: Monday 08, Sep 2025
Minisitiri w’Intebe wa Ukraine, Yulia Svyrydenko, yatangaje ko kuva intambara bahangenyemo n’u Burusiya yatangira kubahuza ari bwo iki gihugu kirashe ku nyubako ya Leta ikoremo abaminisitiri.
Ibi byabaye ku wa 7 Nzeri 2025, nyuma y’ibitero bikomeye u Burusiya bwagabye muri Ukraine guhera mu ijoro ryo ku wa 6 Nzeri, aho iki gihugu cyohereje indege zitagira abapilote zirenga 800 ndetse n’ibisasu byo mu bwoko bwa missiles 13 byangije ibikorwaremezo byinshi harimo n’inyubako ikoreramo Minisiteri.
Igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere cyagaragaje ko indege zitagira abapilote z’u Burusiya zirenga 751 bazihanuye.
Minisitiri Svyrydenko, abinyujije ku rubuga nkorambaga rwa Facebook, yagaragaje ko ari ubwa mbere ibyo bibayeho.
Ati “Ni ubwa mbere inyubako ya Leta yagabwaho ibitero kubera ko igisenge ndetse no hejuru y’inyubako ikoreramo abaminisitiri byangiritse kubera ibitero by’umwanzi gusa abashinzwe ubutabazi bakomeje ibikorwa byo kuzimya uwo muriro.”
Ibitero bikomeye by’u Burusiya muri Ukraine byasize inyubako ikoreramo abaminisitiri ifashwe n’inkongi y’umuriro ku gice cyo hejuru

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *