skol
fortebet

U Burusiya bwasabye abanyamahanga n’abadipolomate kuva i Kiev

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 25, May 2026

U Burusiya bwasabye abanyamahanga n'abadipolomate kuva i Kiev

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yatangaje ko igaba ibitero byinshi ku bigo by’ingabo bya Ukraine i Kiev, isaba abanyamahanga kuva muri uwo mujyi.

Nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru 7 sur 7, Dipolomasi y’u Burusiya yasabye abanyamahanga batuye i Kiev, barimo n’abakozi b’abadipolomate kuva mu murwa mukuru wa Ukraine mbere y’uko igisirikare cy’u Burusiya cyongera kuhagaba ibitero.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yagize iti: “Ibitero bizagabwa ku bigo bifata ibyemezo, ibigo bikorana n’inganda za gisirikare n’iza gisirikare, i Kiev, nk’uko byatangajwe mu itangazo rigenewe abanyamakuru, gusa ntiyashyizeho igihe cyo kugaba ibyo bitero.”
Iyo Minisiteri yavuze ko ibitero ari ukwivuna icyo yise igitero cyagabwe ku bushake na Ukraine ku wa Gatanu ku icumbi ry’abanyeshuri hakoreshejwe drone. Igisirikare cya Ukraine cyahakanye uruhare urwo ari rwo rwose, gitangaza ko cyagabye igitero ku mutwe w’abahanga ushinzwe ubuyobozi bwa drone.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa