skol

U Burusiya bwashinje u Bufaransa umugambi mushya wo guhirika ubutegetsi bwinshi muri Afurika

Yanditswe: Tuesday 03, Feb 2026

featured-image

Urwego rw’u Burusiya rushinzwe iperereza ryo mu mahanga, SVR, rwatangaje ko rufite amakuru yizewe agaragaza ko Leta y’u Bufaransa ifite umugambi wo guhirika ubutegetsi bwinshi itifuza muri Afurika.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohotse ku wa 2 Gashyantare 2026, SVR yatangaje ko u Bufaransa bwagize uruhare mu igerageza ryo gukuraho ubutegetsi bwa Burkina Faso ryabaye tariki ya 3 Mutarama uyu mwaka.

Yagize ati “Inyeshyamba zari kwica Perezida Ibrahim Traoré, umuntu uyoboye urugamba rwo kurwanya amatwara ya gikoloni. Paris ntiyari igambiriye gushyira ku butegetsi bwa Ouagadougou abo u Bufaransa bwizeye, ahubwo yanashakaga kurwanya abashyigikiye ubusugire n’ubumwe bwa Afurika.”

Uru rwego rugaragaza ko nyuma y’aho coup d’état ya Burkina Faso ipfubye, u Bufaransa bufite intego yo guhungabanya ibihugu byo mu karere ka Sahel, bubifashijwemo n’imitwe y’iterabwoba na Leta ya Ukraine kuko ngo yo yoherereza iyi mitwe drones n’abarimu.

Iti “Igitero gikomeye cy’uyu mutwe kigambiriye Mali. Gutera ibigega by’ibikomoka kuri peteroli, kugerageza gufunga inzira zigana mu mijyi yo muri Mali n’iterabwoba ku basivile, byose bifite intego imwe: kurema uburyo bwo gukura Perezida Assimi Goïta ku butegetsi.”

SVR yatangaje ko u Bufaransa bushaka guteza akavuyo muri Repubulika ya Centrafrique no gukuraho ubutegetsi bwa Madagascar bwagiyeho mu Ukwakira 2025 nyuma yo gukorera Andry Rajoelina coup d’état.

Uru rwego rutanze aya makuru nyuma y’iminsi mike Perezida wa Niger, Gen Abdourahamane Tchiani, yibasiye abakuru b’ibihugu batatu barimo Emmanuel Macron w’u Bufaransa, abashinja gushyigikira abateye ikibuga cy’indege cya Niamey mu cyumweru gishize.

Ku wa 2 Gashyantare, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yatangaje ko ingabo z’iki gihugu zifatanyije n’iza Niger mu guhagarika iki gitero, igaragaza ko abantu bo hanze bahaye abagabye iki gitero ubufasha burimo ubw’ababahugura n’ubwa tekiniki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa