U Burusiya bwashinje Ukraine kutubahiriza agahenge kashyizweho kuri Pasika
Yanditswe: Monday 21, Apr 2025

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yatangaje ko ingabo za Ukraine zanze kubahiriza amasezerano y’agahenge ka Pasika, zikarasa ibisasu bya HIMARS byakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho kubahiriza amahoro kuri uyu munsi mukuru.
Ku wa 19 Mata 2025 nibwo Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yasabye ingabo ze guhagarika imirwano muri Ukraine mu gihe cy’amasaha 30 kugira ngo hatangwe agahenge ko kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika.
Yavuze ko aka gahenge kagomba gutangira kubahirizwa kuva uwo munsi ku isaha ya Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, kakirirwaho umunsi ukurikiyeho kugeza mu rukerera rw’itariki 21 Mata.
Aka gahenge kari kagamije gusuzuma niba ubutegetsi bwa Ukraine bwiteguye kubahiriza amasezerano ayo ariyo yose.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yavuze ko Ukraine yananiwe gushyira mu bikorwa aka gahenge k’amasaha 30 kari kemejwe.
Yabitangaje akoresheje urubuga rwa Telegram, aho yagize ati “Ubutegetsi bwa Kiev ntibwubahirije agahenge na gato mu gihe cya Pasika. Ahubwo bwakoresheje ibikoresho bya gisirikare bya Amerika (HIMARS) kugira ngo burase”.
Yongeyeho ko ibyo atari ubwa mbere bibaye, ahubwo ari imyitwarire isanzwe ya Ukraine.
Ati “No mu gihe u Burusiya bwari bwemeye kudatera ibikorwa by’ingufu, Zelensky yakomeje kwibasira ibikorwaremezo bifasha abaturage kubona umuriro”.
Ibi Zakharova yabitangaje nyuma y’aho Amerika yari yavuze ko yifuza ko aka gahenge kakongererwa igihe.
Ni mu gihe Zelensky we yari yatangaje ko azubahiriza agahenge, igihe cyose u Burusiya na bwo buzabyubahiriza.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko kuva agahenge katangira ku wa Gatandatu Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, habayeho ibitero birenga 1,300 by’amasasu n’indege zitagira abapilote (drones) za Ukraine.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *