skol

U Burusiya bwatangiye gukura abaturage babwo muri Cuba

Yanditswe: Friday 13, Feb 2026

featured-image

Ubuyobozi bw’u Burusiya bwatangaje ko buri gutegura ibikorwa byo gucyura abaturage babwo bagiye mu bukerarugendo muri Cuba, kubera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli birimo n’amavuta akoreshwa n’indege.

Ikigo cy’u Burusiya kigenzura ingendo zo mu kirere, Rosaviatsiya, cyavuze ko ingendo ziva muri Cuba ari zo zizahabwa umwanya gusa kugira ngo abaturage bari yo bashobore kuvayo.

Itangazo ryacyo riti “Bitewe n’ibibazo byo kongera amavuta mu ndege muri Cuba, Rossiya Airlines na Nordwind Airlines byabaye ngombwa ko zihindura gahunda z’ingendo zazo ngo bihuzwe n’ibibuga by’indege byo mu gihugu.”

Risobanura ko Rossiya Airlines izakora ingendo ziva muri Cuba gusa, ni ukuvuga muri Havana na Varadero “kugira ngo ba mukerarugendo b’Abarusiya bari muri Cuba bashobore kuvanwayo.”

Ikigo gikora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo mu Burusiya giherutse gutangaza ko hari abantu 5.000 bo mu Burusiya bari muri Cuba.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yaburiye abaturage kutajya muri Cuba nyuma y’uko iki gihugu cyahuye n’ibibazo byo kutagira ibikomoka kuri peteroli bitewe n’ibibazo bya Amerika na Venezuela byatumye amerika yitambika iyoherezwa ryabyo mu bihugu bitandukanye.

Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya, TASS byavuze ko amabasade y’u Burusiya muri Cuba yari mu biganiro na sosiyete y’indege y’iki gihugu ngo harebwe niba abaturage babwo bakurwayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa