skol

U Burusiya bwateguje kutazihanganira ko Ukraine ihabwa misile za Tomahawk

Yanditswe: Friday 24, Oct 2025

featured-image

Perezida Vladimir Putin yihanangirije Ukraine ko mu gihe yahabwa cyangwa igakoresha misile za Tomahawk za Amerika, u Burusiya bwakwihorera ku buryo bukomeye cyane.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Putin yatangaje ko u Burusiya butazigera bwemera igitutu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa ikindi gihugu, aburira ko uwatinyuka kugaba igitero kuri iki gihugu cyakwihorera.

Putin yasezeranyije gukomeza ibiganiro nyuma y’uko ku wa Kabiri Donald Trump, ahagaritse inama yari iteganyijwe hagati yabo bombi, gusa avuga ko mu gihe Ukraine yahabwa ndetse igakoresha misile za Tomahawk za Amerika, ibintu byaba bibi kurushaho.

Ati “Ibiganiro bihora ari byiza kurusha intonganya, amakimbirane cyangwa intambara. Duhorana ubushake bwo gukomeza ibiganiro. Ariko mu gihe u Burusiya bwaterwaho Tomahawk za Amerika Ukraine ishaka, twakwihorera ku buryo bukomeye cyane ndetse burenze urugero. Babitekerezeho neza.”

Abajijwe ku bihano Amerika iherutse gufatira amasosiyete abiri akomeye y’ubucuruzi bwa peteroli mu Burusiya, Putin yavuze ko ari igikorwa kitari icy’ubucuti kandi kizagira ingaruka zitandukanye ariko zitazahungabanya ubukungu bw’igihugu cye.

Ati “Ibi nta gushidikanya ni uburyo bwo gushyira igitutu ku Burusiya, ariko nta gihugu cyiyubaha, nta baturage biyubaha bafata ibyemezo bitewe n’igitutu.”

Yongeraho ko guhungabanya ihuriro ry’isoko mpuzamahanga ry’ingufu bishobora gutuma ibiciro bizamuka ku buryo bitazorohera ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane mu gihe cy’amatora y’imbere mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa