skol
fortebet

U Burusiya bwavuze ko buzemera agahenge Ukraine nikura ingabo zayo mu duce bwigaruriye

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Wednesday 04, Jun 2025

U Burusiya bwavuze ko buzemera agahenge Ukraine nikura ingabo zayo mu duce bwigaruriye

Sponsored Ad

skol

U Burusiya bwatangaje ko buzemera agahenge karambye mu gihe Ukraine izemera gukura ingabo zayo mu duce tune bwigaruriye by’agateganyo.

Ibyo ni ibyatangajwe mu nyandiko yasohowe n’igitangazamakuru cya leta ku wa 2 Kamena 20205, aho byanatangajwe ko mu biganiro by’amahoro biri kubera muri Istanbul, impande zombi zemeranyije guhererekanya inkomere z’intambara.

Iyo nyandiko yashyikirijwe Ukraine mu cyiciro cya kabiri cy’ibiganiro yemeza ko u Burusiya bufite uburenganzira ku bice bimwe by’uturere twa Donetsk, Lugansk, Zaporizhzhia na Kherson.

Uhagarariye intumwa z’u Burusiya mu biganiro na Ukraine, Vladimir Medinsky, yavuze ko u Burusiya bwashyikirije Ukraine inyandiko igizwe n’ibice bibiri igaragaza ko igamije agahenge no kurangiza intambara.

Yagaragaje ko icyo cyifuzo cy’u Burusiya gisobanuye byinshi, avuga ko bakigejeje kuri Ukraine bategereje icyo ibitekerezaho.

Uruhande rwa Ukraine rwo ruvuga ko rukomeje gusaba agahenge kadasubirwaho k’iminsi 30 kugira ngo ibiganiro bikomeze nta mirwano iri kubera ku rugamba, mu gihe u Burusiya bwagaragaje ko bwifuza agahenge k’iminsi ibiri cyangwa itatu mu rwego rwo gucyura imirambo, ibintu Perezida Zelensky wa Ukraine yateye utwatsi.

U Burusiya bwavuze ko buzemera agahenge Ukraine nikura ingabo zayo mu duce tune bugenzura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa