U Burusiya: Ikiraro cyagwiriye gari ya moshi, barindwi barapfa
Yanditswe: Sunday 01, Jun 2025

Mu Burusiya ikiraro cyasenyutse kigwira gari ya moshi yari itwaye abagenzi, abagera kuri barindwi barapfa abandi barenga 30 barakomereka
Iyi mpauka yabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Gicurasi 2025, mu gace ka Bryansk kegereye umupaka uhuza iki gihugu na Ukraine.
Abashinzwe ubwikorezi bavuga ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’umuntu wangije iki kiraro cyangwa agashyiraho ibiturika.
Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya, RIA Novosti, agaragaza ko iyi gari ya moshi yari ikuye abagenzi mu murwa mukuru Moscow mu gace kitwa Klimov. Igeze muri Bryansk ibigize ikiraro byayigwiriye birangira ikoze impanuka.
Kugeza ubu inzego zishinzwe iperereza zatangiye gukusanya amakuru ngo harebwe impamvu nyamukuru yaba yateye iyi mpanuka.
Abinyujije ku rubuga rwa Telegram, Umuyobozi w’aka gace ka Bryansk, Alexander Bogomaz, yavuze ko hahise hatangira ibikorwa by’ubutabazi.
Ati “Hari gukorwa ibikenewe byose kugira ngo dufashe abarokotse iyi mpanuka.”
Mu Burusiya ikiraro cyagwiriye gari ya moshi, barindwi barapfa
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *