skol
fortebet

U Burusiya: Ikiraro cyagwiriye gari ya moshi hapfa barindwi

Yanditswe: Monday 02, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abantu barindwi ni bo bamaze kubarwa ko bapfuye abandi 69 barakomereka, nyuma y’impanuka y’ikiraro cyagwiriye gari ya moshi mu Karere k’u Burusiya ka Bryansk gahana imbibi na Ukraine.

Sponsored Ad

Inzego z’iperereza zatangaje ko iyo gari ya moshi yakoze impanuka mu ijoro ryo ku wa 31 Gicurasi rishyira kiri uyu wa 01 Kamena, ubwo yari itwaye abagenzi 388 berekezaga i Moscow.

Ikinyamakuru The Chronicle cyatangaje iyo mpanuka yabaye hashize amasaha ane ikindi kiraro cyo mu karere ka Kursk gituritse.

Ibyavuye mu iperereza ry’ibanze byagaragaje ko ibyo biraro byombi byaturikijwe ku bushake.

Guverineri wa Bryansk, Alexander Bogomaz, yemereye televiziyo y’u Burusiya ko iyo gari ya moshi yavaga i Klimovo yerekeza i Moscow yari irimo abagenzi 388.

Nubwo u Burusiya buvuga ko byakozwe ku bushake ariko ntacyo Ukraine cyangwa indi mitwe iratangaza ku kuri izo mpanuka zombi cyangwa ngo ibyigambe.

Ku ruhande rw’abanyepolitiki b’u Burusiya bahurije ku gushinja Ukraine, bavuga ko ari ibikorwa by’ubusahuzi bigamije gusenya ibiganiro by’amahoro byasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa