skol

U Burusiya na Libya byacyeje amasezerano y’u Rwanda na RDC

Yanditswe: Sunday 07, Dec 2025

featured-image

Guverinoma ya Libya n’iy’u Burusiya byakiriye neza isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubukungu yashyizweho umukono na Perezida wa Reoubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Repunulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Anoine Tsisekedi Tshilombo, ku wa 4 Ukuboza 2025.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yatangaje ko ukwiyemeza kw’Abakuru b’Ibihugu bombi kuzatanga umusaruro vuba na bwangu ubwo ibikubiye mu masezerano bizatangira gushyirwa mu bikorwa nta nkomyi.
Gusa u Burusiya bwatangaje imbogamizi igihari ari uko nta mpinduka zigeze zigaragara mu Burasirazuba bwa RDC nyuma yo gusinya amasezerano, cyane ko agamije kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi ariko, umutwe wa AFC/M23 ukaba ushinja Congo kurenga ku bikubiye mu masezerano y’amahoro baheruka gusinyana.
U Burusiya kandi buvuga ko bigoye ko intego yagerwaho byuzuye mu gihe hatabayeho kubanza gukemura impamvu shingiro z’amakimbirane mu Karere.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Libya, na yo ishimangira ko amasezerano ari intambwe ikomeye yatwewe mu gukemura amakimbirana y’ibihugu byombi no guharanira amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari ariko inashimangira ko intambara zikwiye guhagarara mu maguru mashya.
Aya masezwerano yasinywe ku bw’ubuhuza bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald J. Trump, akaba ashimangira amasezerano y’amahoro yashyizeho umukono muri Kamena ndetse n’amasezerano y’amahame yayabanjirije.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Libya, yashimangiye ko aya masezerano agaragaza neza ko hakenewe guhosha imirwano byihuse, ndetse umutekano ukongera kugaruka mu Karere, ibihugu by’Akarere bikarushaho kwimakaza ubusugire bwabyo, ndetse hakabaho n’ubusugire bushingiye ku mutungo kamere wabyo.
Guverinoma ya Libya yizera ko iyo yabaye intangiriro y’ibiganiro bihoraho by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi ndetse no hagato yabyo n’abashoramari baturutse muri Amerika n’ahandi ku Isi, kwimakaza ibiganiro by dipolomasi, kugabanya amakimbirane no kongera umutekano urambye.
Libya kandi yashimiye imbaraga z’abayobozi bo muri Afurika ndetse n’abo ku yindi migabane bagize uruhare mu guharanira ko Akarere k’Ibiyaga Bigari kabonekamo amahoro arambye.
By’umwihariko hanashimwe intambwe imaze guterwa mu rugendo rw’ubuganiro bihuza Guverinima ya RDC n’umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23, byavuyemo Amasezerano y’Amahoro ya Doha yasinywe ku buhuza bwa Qatar.
Libya yagaragaje ko ishyigikiye byimazeyo ingamba zose mpuzamahanga n’izo mu Karere zigamije kugarura amahoro n’umutekano birambye ku mugabane wa Afurika.
Icyo gihugu cyashimangiye kandi ko cyiteguye gushyigikira ibiganiro byose biganisha ku mahoro kuko ari yo nzira rukumbi yafasha guhosha amakimbirane no kugera ku mutekano wa nyawo.
Kirashima kandi Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ku bw’umusanzu uzira amakemwa udahwema kugira mu guharanira ko amahoro n’umutekano byagerwaho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga .
Ku rundi ruhande AU yasabye imoande zirebwa n’amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC guhagarika imirwano,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa