U Bushinwa: 2025 izasiga imodoka zikoresha amashanyarazi zicuruzwa cyane kurusha izikoresha lisansi
Yanditswe: Friday 27, Dec 2024
Byitezwe ko mu 2025, imodoka zikoresha amashanyarazi (EV) cyangwa se izikoresha amashanyarazi na lisansi (hybrid) zigurishwa mu Bushinwa zizaba ari zo nyinshi kurusha izikoresha lisansi na mazutu gusa.
U Bushinwa bwari bwarihaye intego y’uko mu 2035, imodoka zikoresha amashanyarazi zicuruzwa ku isoko ryabwo zizaba zingana na 50% by’imodoka zose zizacuruzwa kuri iryo soko.
Icyakora iyi ntego izagerwaho umwaka utaha, mbere y’imyaka 10 ku gihe cyari cyarateganyijwe, dore ko byitezwe ko mu 2025, imodoka zikoresha amashanyarazi na lisansi zicuruzwa mu Bushinwa zizaba zigeze kuri miliyoni 12, mu gihe izikoresha lisansi na mazutu zizaba ari miliyoni 11.
Biramutse bigenze gutyo, imodoka za hybrid zicuruzwa mu Bushinwa zaba ziyongereyeho 20% ku mwaka, mu gihe izikoresha mazutu na lisansi zaba zigabanutseho 30% ugereranyije n’imodoka miliyoni 14.8 zari zacurujwe mu Bushinwa mu 2022.
Muri uwo mwaka wa 2022, imodoka za hybrid zari zacurujwe mu Bushinwa zari miliyoni 5.9.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *