skol

U Bushinwa bugiye gukuraho imisoro bwishyuzaga ku bicuruzwa biva mu bihugu 53 bya Afurika

Yanditswe: Saturday 14, Feb 2026

featured-image

Guverinoma y’u Bushinwa yatangaje ko guhera tariki ya 1 Gicurasi 2026, ibicuruzwa byinjira i Beijing biturutse mu bihugu 53 bya Afurika bitazongera kwishyurirwa imisoro. Ni intambwe yitezweho kwagura kurushaho ubucuruzi hagati y’impande zombi.

Itangazo ryanyuze kuri Televiziyo y’u Bushinwa kuri uyu wa 14 Gashyantare 2026 rikura Eswatini mu bihugu bya Afurika byateganyirijwe iri komorerwa bitewe n’uko ikorana na Taiwan; igihugu kimaze imyaka myinshi kidacana uwaka n’Abashinwa.

Iri tangazo rivuga ko u Bushinwa buzakomeza kuganira n’ibihugu byo muri Afurika, bugirane n’ibihugu byo kuri uyu mugabane amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, byagure isoko ry’ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa, cyane cyane ibitangiza ikirere.

U Bushinwa bwafashe iki cyemezo nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje ko zizakomeza gahunda yo gukuriraho imisoro ibicuruzwa 1800 bituruka mu bihugu biri mu karere ka Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, izwi nka AGOA.

Agaciro k’ubucuruzi bw’u Bushinwa na Afurika kageze kuri miliyari 348,05 z’Amadolari ya Amerika. Ibyinjiye i Beijing byari bifite agaciro ka miliyari 123,02$, ibyinjiye kuri uyu mugabane byo byari kuri miliyari 225,03$.

Kuva impande zombi zatangira ubufatanye mu bucuruzi, hagaragaramo icyuho kinini. U Bushinwa bwari bwaragerageje kukigabanya mu 2024, bukuriraho imisoro ibihugu 33 byo kuri uyu mugabane, ariko icyuho cyagumyeho.

U Bushinwa bugaragaza ko bwizeye ko icyemezo bwafashe kuri uyu wa 14 Gashyantare kizagabanya iki cyuho kurushaho kuko abacuruzi bo muri Afurika bazashishikarira kugana isoko ry’i Beijing.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa