U Bushinwa bugiye gushyira hanze drone ya gisirikare ishobora gutwara izindi zirenga 100
Yanditswe: Wednesday 21, May 2025

Igisirikare cy’u Bushinwa kiri mu myiteguro yo gushyira hanze indege nini y’intambara itagira abapilote (drone) izaba ifite ubushobozi bwo gutwara izindi 100 zishobora kwifashishwa mu kugaba ibitero ahantu runaka.
Iyi drone ya gisirikare yiswe ‘Jiu Tian’ cyangwa ‘Nine Heavens’. Izaba ifite ubushobozi bwo gutwara izindi ‘drone’ nto z’intambara zirenga 100, ikazirekura ari uko zigeze aho zigomba kugaba igitero.
Izi ‘drone’ nto zo zizaba ziri mu bwoko bwa ‘Kamikaze’, bivuze ko aba ari indege ariko ari n’igisasu, ku buryo ikoreshwa rimwe.
Byitezwe ko ubushobozi bw’iyi ‘drone’ bwo kurekura izindi nyinshi itwaye, buzatuma ikoranabuhanga ry’umwanzi rikumira ibisasu rinanirwa bitewe n’ubwinshi bwazo.
Amakuru dukesha CCTV avuga ko iyi drone nini izatangira gukorerwa igerageza mu minsi mike iri imbere.
Nyuma y’aya magerageza ‘Jiu Tian’ izatangirwa kwifashishwa n’igisirikare cy’u Bushinwa nk’indege y’intambara.
Izaba ifite ubushobozi bwo gutwara ibintu bifite uburemere bwa toni esheshatu, no ku genda intera ya kilometero 7000 idahagaze.
Imirimo yo kugena uko izaba iteye yakozwe n’ikigo Aviation Industry Corporation of China, yubakwa na Chida Aircraft Parts Manufacturing.
Iyi ndege yitezweho guhangana ku isoko na ngenzi zayo z’Abanyamerika, RQ-4 Global Hawk na MQ-9 Reaper.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *