skol

U Bushinwa bugiye gusubukura iyoherezwa ry’ibirimo ifumbire mu Buhinde

Yanditswe: Wednesday 20, Aug 2025

featured-image

Leta y’u Bushinwa igiye kongera kohereza ibirimo ifumbire na ’rare earth’ mu Buhinde, nyuma y’ingamba icyo gihugu cyari cyafashe muri Mata uyu mwaka, zo kugabanya iyoherezwa ry’ibyo bicuruzwa by’ingenzi.

Ibi bishimangira izahuka ry’umubano hagati y’ibihugu byombi, umubano wakunze gucumbagira mu minsi ishize. Gusa nyuma y’uko Amerika yongereye imisoro ku bicuruzwa bituruka mu Buhinde, iki gihugu cyavuze ko kigomba kurengera inyungu zacyo ndetse cyongera kugaragaza inyota yo gukorana n’u Bushinwa.

Muri Mata, u Bushinwa bwari bwashyizeho amabwiriza agamije kugenzura no kugabanya iyoherezwa mu Buhinde ry’umutungo wa ’rare earth’. Uyu ni umutungo kamere w’ingenzi cyane mu bikoresho by’ikoranabuhanga birimo n’ibya gisirikare, aho u Bushinwa buwutunga ku kigero cyo hejuru.

Mu bindi bizoherezwa muri icyo gihugu harimo ifumbire, yari yarahagaritswe koherezwa muri icyo gihugu mu minsi ishize.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, ari mu ruzinduko mu Buhinde rugamije gukomeza gutsura umubano, aho yaganiriye na mugenzi we, S. Jaishankar, ndetse akaba azagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi.

U Bushinwa n’u Buhinde ni byo bihugu bituwe cyane kurusha ibindi ku Isi, aho bifite abaturage bangana na miliyari 2,8, bangana na 38% by’abatuye Isi bose.

Ubufatanye bw’ibi bihugu mu bijyanye n’ubucuruzi, umutekano, gusangira ikoranabuhanga n’ibindi, bushobora kugira uruhare runini mu iterambere ryabyo ndetse n’iterambere ry’ibindi bihugu by’ibituranyi muri rusange.

U Bushinwa ni igihugu cya kabiri gifite ubukungu bunini ku Isi, aho umusaruro mbumbe wabwo ari miliyari ibihumbi 19$, u Buhinde bukagira miliyari ibihumbi 4$. Ibi bihugu byombi bifite amahirwe mu bufatanye cyane ko nk’u Buhinde ari igihugu gifite abaturage bakiri bato, bukaba isoko rinini mu gihe u Bushinwa ari igihugu cyateye imbere mu bijyanye n’inganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa