U Bushinwa bugiye kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa mbere runini ku Isi
Yanditswe: Thursday 26, Dec 2024
Leta y’u Bushinwa yemeje umushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi ruzashyirwa ku mugezi wa Yarlung Zangbo rukazaba ari rwo runini rwa mbere ku Isi, kuko ruzajya rutanga umuriro w’amashanyarazi ungana na kilowatts miliyari 300 ku mwaka.
Uru rugomero ruzubakwa mu gace ka Tibet kari mu Burasirazuba bw’u Bushinwa, ruzahita ruba urwa mbere rutanga umuriro w’amashanyarazi mwinshi, kuko ruzaca ku rundi rwa Three Gorges Dam na rwo ruherereye mu Bushinwa, ruza ku mwanya wa mbere aho rutanga umuriro w’amashanyarazi ungana na kilowatts miliyari 88 ku mwaka.
Ibi byose biri muri gahunda y’u Bushinwa yo kugabanya imyuka yangiza ikirere bwoherezayo, dore ko ingomero z’amashanyarazi ari uburyo butangiza ikirere bukoreshwa mu kubona umuriro w’amashanyarazi.
Byitezwe ko u Bushinwa buzashora miliyari 157$ muri uyu mushinga, bikaba bizatuma uza mu mishinga ya mbere ihenze ku rwego rw’Isi. Uyu muriro, ushobora kuzacanira abarenga miliyoni 300 mu Bushinwa.
Gusa kuzuza uru rugomero bizasaba akazi gakomeye kuko rugiye kubakwa ahantu hakunze kugwa imvura nyinshi, ibishobora kuzagira ingaruka kuri uyu mushinga mu buryo burimo no kuwutinza.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *