skol
fortebet

U Bushinwa bugiye kugerera Amerika mu kebo k’imisoro yabugereyemo

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Wednesday 09, Apr 2025

U Bushinwa bugiye kugerera Amerika mu kebo k'imisoro yabugereyemo

Sponsored Ad

skol

Guverinoma y’u Bushinwa yatangaje ko igiye kongera kuzamurira ibicuruzwa bituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umusoro wa 50% mu rwego rwo kwihorera.

Uyu musoro uzatangira gukurikizwa tariki ya 10 Mata 2025 uzakurikira undi wa 34% u Bushinwa bwari buherutse gushyiraho, na bwo bwihorera kuri Amerika.

Tariki ya 8 Mata, Perezida Donald Trump wa Amerika yashyiriyeho ibicuruzwa biva mu Bushinwa umusoro wa 50% wiyongera ku wundi wa 54% yari aherutse gushyiraho. Muri rusange, igiteranyo cyawo ni 104%.

Mbere yo gutangaza umusoro mushya, Trump yari yasabye u Bushinwa gukuraho 34% bwashyizeho, gusa bwarabyanze, buteguza ko buzafata ingamba zo kurengera ubucuruzi bwabwo.

Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa yanagejeje ikirego mu Muryango mpuzamahanga ushinzwe ubucuruzi, WTO, igaragaza ko ibyemezo Amerika ikomeje gufata bibangamira ubucuruzi mpuzamahanga.

Yagize iti “Ikibazo kiri kuba kibi cyane. Nka kimwe mu bihugu binyamuryango byagizweho ingaruka, u Bushinwa bugaragaje ko bubabaye cyane kandi ko bwamaganye iki gikorwa kidahwitse.”

Mu mwaka ushize, u Bushinwa bwohereje muri Amerika ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 440 z’Amadolari, na bwo bwakira ibyaturutseyo bya miliyari 145 z’Amadolari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa