U Bushinwa buri kwitambika abakandida b’Abanyamerika ku buyobozi bwa MONUSCO
Yanditswe: Thursday 15, Jan 2026
U Bushinwa buri kwitambika abakandida b’Abanyamerika ku buyobozi bw’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO).
MONUSCO iyobowe by’agateganyo na Vivian Van de Perre kuva tariki ya 30 Ugushyingo 2025 ubwo Bintou Keita wayoboraga ubu butumwa yasezeraga babura hafi amezi atatu ngo manda ye irangire.
Kuva mu Ukwakira 2025 ubwo hatangiraga gukwirakwira amakuru avuga ko Bintou agiye gusezera, ibihugu bifite imyanya ihoraho mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano byatangiye urugamba rwo gushaka uzamusimbura muri Gashyantare 2026.
Ku wa 14 Mutarama 2026, ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite ku rupapuro abakandida babiri bazajya mu bahatanira uyu mwanya, kandi bombi bakoreye muri RDC mu bihe bitandukanye.
Umukandida wa mbere ushyigikiwe na Amerika ni David Gressly wabaye Umuyobozi wungirije wa MONUSCO kuva mu 2015 kugeza mu 2021, uwa kabiri ni James Swan wabaye Ambasaderi wa Amerika muri RDC kuva mu 2013 kugeza mu 2016.
U Bushinwa ntibushyigikiye abakandida ba Amerika ndetse mu Ukuboza 2025 bwagaragaje ko bwiteguye kubitambika. Abasesenguzi bagaragaza ko nubwo icyemezo cya nyuma gifatwa n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, iri hangana rishobora kuba imbogamizi.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye gishaka gukura u Bushinwa mu birombe by’amabuye y’agaciro byo muri RDC, nyuma yo gufasha RDC n’u Rwanda gusinya amasezerano y’amahoro agamije guhagarika amakimbirane yo mu karere no kwifatanya kw’akarere mu rwego rw’ubukungu.
Nubwo nta byinshi buvuga, u Bushinwa busanzwe bugira uruhare runini mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC buri gukurikiranira hafi imyitwarire ya Amerika mu rwego rwa dipolomasi n’ubukungu.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *