skol
fortebet

U Bushinwa bwasabye ibindi bihugu kutemera amasezerano y’ubucuruzi na Amerika

Yanditswe: Tuesday 22, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’u Bushinwa yaburiye ibihugu byinshi ibisaba kutagirana ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bivugwa ko Donald Trump ateganya gushyira igitutu ku bihugu kugira ngo bihagarike gukorana ubucuruzi n’u Bushinwa, Amerika ibyiture kubigabanyiriza imisoro ku bicuruzwa byoherezwayo iherutse kuzamurwa.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 21 Mata 2025, umuvugizi wa Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa, yaburiye ibindi bihugu kwirinda kugirana amasezerano y’ubucuruzi na Amerika, igihugu bamaze iminsi bari mu ntambara ijyanye n’ubucuruzi, ishingiye ku kuzamurirana imisoro ku bicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi.

Yagize ati “Gushaka amahoro binyuze mu kwemera byose ntibizana umutekano, kandi kwemera kwirengagizwa ntibituma wubahwa.”

Yakomeje agira ati “U Bushinwa burwanya byimazeyo ibyo ari byo byose bishobora kwemezwa bigirira nabi inyungu zabwo. Nibibaho, u Bushinwa ntibuzabyemera na gato kandi buzafata ingamba zikomeye zo kwirwanaho.”

Ibi abitangaje mu gihe havugwa ko Amerika ishaka gukoresha ibiganiro ku misoro kugira ngo isabe ibihugu birenga 70 gushyiraho inzitizi ku bucuruzi bifitanye n’u Bushinwa.

Ni mu gihe kandi Perezida Trump aherutse gutangaza ko ibihugu birenga 70 byamaze kwemera ibiganiro by’ubucuruzi.

Ku ikibutiro ry’ibihugu byamaze gutangira kuganira na Amerika harimo U Buyapani hamwe na Koreya y’Epfo.

Kugeza ubu intambara y’ubucuruzi hagati y’Amerika n’u Bushinwa ikomeje gukomera, aho Trump yagejeje imisoro kuri 245% ku bicuruzwa biva muri iki gihugu, ndetse n’u Bushinwa bumwihimuraho bishyira imisoro kuri 125%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa