U Bushinwa bwategetse amashuri gukoresha intebe zihindurwa uburiri
Yanditswe: Thursday 04, Sep 2025
U Bushinwa bwatangaje ko amashuri agomba gukoresha intebe zishobora guhindurwa ku buryo umunyeshuri ariraho ifunguro rya saa Sita, zikanahindurwa igitanda yaryamaho akaruhuka bibaye ngombwa.
Leta yatangaje iki gikorwa kizatangira gushyirwa mu bikorwa mu gihembwe cy’amashuri kizatangira ku wa 1 Gashyantare 2026, mu bigo bitandukanye byo mu Bushinwa.
Ikigo gishinzwe kugenzura amasoko mu Bushinwa cyatangaje intebe (pupitre) zo mu mashuri y’abana bato zigomba kugira ubuhagarike bwa milimetero 455 na 730 ku biga mu mashuri yisumbuyeho gato (middle class) zikagira hagati ya milimetero 565 na 790, na ho igice umwana yicaraho kikagira ubugari nibura bwa milimetero 360 kugira umwana yicara neza.
Izi ntebe zigomba gukoreshwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye hakurikijwe ibipimo bya buri cyiciro.
Mu gihe igice umwana yandikiraho gihinduwe aho kuryama, agomba kugira uburebure bwa milimetero 1.050, umwanya wo kuryamaho ukaba ugomba kugira inguni ya dogere 135 cyangwa hejuru.
Ikigo gishinzwe kugenzura amasoko gisaba ko mbere y’uko ibikoresho bitangira gukoreshwa bisuzumwa, kandi igihe habaye impinduka mu bikoresho byifashishwa byakongera kugenzurwa.
Bashimangira ko buri gicuruzwa kigomba kuba gifite ikirango gisonutse neza ku bijyanye n’imikoreshereze, n’amabwiriza asobanura uburyo bwo kubyubaka, kubikorera isuku n’ibindi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *