skol
fortebet

U Bushinwa bwiyemeje guhangana n’idolari rya Amerika ku ruhando mpuzamahanga

Yanditswe: Friday 25, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

U Bushinwa bwafashe icyemezo cyo gukomeza guteza imbere ikoreshwa ry’Ama-Yuan ndetse n’uburyo bwabwo bwo kwishyurana mu bucuruzi mpuzamahanga.

Sponsored Ad

Ni uburyo bwo kugabanya kwishingikiriza ku Madolari ya Amerika mu gihe intambara y’ubucuruzi hagati yabwo na Amerika igikomeje.

Intambara y’ubucuruzi hagati y’Amerika n’u Bushinwa ikomeje gukomera, aho Trump yagejeje imisoro kuri 245% ku bicuruzwa biva muri iki gihugu, ndetse n’u Bushinwa bumwihimuraho bushyira imisoro kuri 125%.

Gahunda ihuriweho y’iyo mikorere mishya yashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa Shanghai, Banki y’Abaturage y’u Bushinwa n’inzego zigenzura ibijyanye n’imari mu Bushinwa.

Yashyizwe hanze mu ntangiriro z’iki cyumweru, hagamijwe guteza imbere gahunda yo kugira Umujyi wa Shanghai igicumbi cy’imari mu Isi.

Impamvu ni uko Shanghai ari wo mujyi mugari w’ubucuruzi mu Bushinwa, aho mu 2019, umutungo mbumbe wawo wanganaga na miliyari 524,02 $. Icyo gihe umuturage utuye muri uyu mujyi yabarirwaga ko yinjiza 20.398$.

Indi mpamvu ishingiye ku gukomeza guteza imbere ikoreshwa ry’Ama-Yuan mu bikorwa by’ubucuruzi mu bihugu byose cyane cyane ibifite ubukungu bukiri kuzamuka (Global South).

Ni gahunda igaragaza ko Shanghai izateza imbere uburyo bwo kwishyurana hagati y’abamabanki yo mu bihugu bitandukanye (Cross-Border Interbank Payment System: CIPS), bube bwakwisungwa mu bihugu byinshi.

Uyu mujyi w’ubucuruzi kandi wiyemeje ko uzakomeza gushyira imbaraga mu bijyanye no gutera inkunga imishinga y’u Bushinwa, ibe yahangana ku isoko mpuzamahanga.

Harimo kandi guteza imbere gahunda yo kubaka ibikorwaremezo hirya no hino ku Isi izwi nka ‘Belt and Road Initiative’ n’ibindi.

Ibyo byose n’ubundi buryo bwo guteza imbere ubucuruzi ni gahunda y’u Bushinwa yo gukomeza kugaragaza ubuhangange bwayo mu gihe intambara y’ubucuruzi hagati yabwo na Amerika igikomeje.

Nk’ubu Amerika iri gushyira igitutu ku bafatanyabikorwa b’u Bushinwa mu by’ucuruzi barenga 70 guhangarika ubufatanye mu by’ubukungu bafitanye na Beijing.

Abahanga mu bijyanye n’ubukungu bagaragaza ko gukoresha Ama-Yuan mu bikorwa by’ubucuruzi by’u Bushinwa, bizafasha iki gihugu guhagarara cyemye mu bucuruzi mpuzamahanga no kuziba ibyuho biri guterwa n’ibyemezo bya Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa