skol
fortebet

U Bushinwa bwiyemeje gusigasira umubano bufitanye n’u Rwanda mu bya gisirikare

Yanditswe: Thursday 01, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

U Bushinwa, binyuze muri Ambasade yabwo mu Rwanda bwijeje ko buzakomeza gukora ibishoboka byose bugasigasira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bya gisirikare.

Sponsored Ad

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga, ubwo kuri Kigali Marriot Hotel Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yakoraga ibirori byo kwizihiza imyaka 97 Igisirikare cya Rubanda cy’u Bushinwa (PLA) kimaze gishinzwe.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye barimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abashinzwe ibya gisirikare muri ambasade zifite icyicaro mu Rwanda, abayobozi muri Guverinoma n’abandi.

Kuri uyu wa Kane tariki 1 Kanama 2024, igisirikare cya Rubanda cy’u Bushinwa (PLA) cyizihije imyaka 97 ishize gishinzwe. Ni igisirikare cyashinzwe bwa mbere ari ishami rya gisirikare ry’ishyaka CPC mu 1927, rifasha mu rugamba rwo kubohora u Bushinwa rwagezweho mu 1949.

Kugeza ubu u Bushinwa buza mu bihugu bya mbere bifite igisirikare gikomeye kandi gikomeje gutera imbere haba mu bushobozi, ikoranabuhanga n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya gisirikare cya Kanombe, Maj Gen John Baptist Ngiruwonsanga wari uhagarariye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) muri uyu muhango, yavuze ko amateka y’igisirikare cy’u Bushinwa (PLA) n’icy’u Rwanda (RDF) ajya gusa.

Ati “Amateka yacu natwe arimo iby’urugamba rwo kwibohora, byumvikanisha indangangaciro z’ubwitange dusangiye. Ni indangagaciro kandi zigaragaza mu mitima y’abaturage bacu zirangajwe imbere no kwanga akarengane.”

Maj Gen Ngiruwonsanga yavuze ko ibimaze kugerwaho n’igisirikare cy’u Bushinwa ari “urumuri rumurikira ejo hazaza . Dushingiye kuri ayo mateka, ni ngombwa gufatanya mu gukemura ibibazo bituri imbere.”

Umuyobozi ushinzwe ibya gisirikare muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Capt Li Dayi, yavuze igisirikare cy’igihugu cye gikomeje kwiyubaka no kugira uruhare mu guharanira amahoro ku Isi.

Yavuze ko guhera mu 1990, ingabo z’u Bushinwa zirenga 50 000 zimaze kugira uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.

Dayi yavuze ko u Rwanda n’u Bushinwa bifitanye umubano udasanzwe mu bya gisirikare kandi ko azaharanira ko ukomeza gutera imbere.

Ati “ U Bushinwa n’u Rwanda ni ibihugu bikunda amahoro ndetse biza ku isonga mu kugira ingabo nyinshi mu bikorwa byo kugarura amahoro. Ingabo z’ibihugu byombi zirubahana, zisangira ubunararibonye mu kwiyubaka no mu iterambere. Ndabasezeranya ko nzaharanira gukomeza ubwo bufatanye hagati ya PLA na RDF hagamijwe kubishyira ku rundi rwego, bityo umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ukomeze kubyara umusaruro.”

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun yijeje ko kuba igihugu cye cyarohereje ushinzwe ibya gisirikare mu Rwanda, ari “ikintu gikomeye mu mubano w’ibihugu byacu byombi. Nizera ko ubu bufatanye mu bya gisirikare buzakomeza kubyara umusaruro no guteza imbere ubshuti dusanganywe.”

U Rwanda n’u Bushinwa bifatanya muri byinshi mu bijyanye n’igisirikare. Igisirikare cy’u Bushinwa giha amahugurwa atandukanye abakozi ba RDF mu ngeri zitandukanye. Nibura abakozi ba RDF basaga 300 barimo n’abasirikare bakuru, bize amashuri ya gisirikare mu Bushinwa.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa