Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 24 Gicurasi 2026, Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe iby’Isanzure cyateye indi ntambwe ikomeye ubwo cyoherezaga mu isanzure icyogajuru cya Shenzhou-23 gitwaye abahanga mu by’isanzure [astronauts] batatu.
Uru rugendo rwanditse amateka kuko rurimo umwe muri aba bahanga ugiye kumara umwaka wose mu isanzure, iyi ikaba ari intambwe ikomeye y’iki gihugu mu kwitegura ingendo zigana ku Kwezi ziteganyijwe mu 2030.
Iki cyogajuru cyahagurukiye mu kigo cya Jiuquan Satellite Launch Center giherereye mu Butayu bwa Gobi mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Bushinwa, ku isaha ya Saa Tanu n’iminota umunani z’ijoro ku isaha y’i Beijing.
Cyazamuwe mu kirere n’igice cyo hasi kigihagurutsa ku butaka cyitwa Long March-2F Y23. Iki cyogajuru cyerekeje kuri Sitasiyo y’Ibyogajuru mu Isanzure y’u Bushinwa, aho byari biteganyijwe ko gihura kikifatanya na yo mu gihe gito cy’amasaha atatu n’igice nyuma yo kuva ku butaka.
Itsinda ry’aba ba astronausts riyobowe na Zhu Yangzhu, umuhanga mu bya tekiniki, ari na we wabaye uwa mbere muri uru rwego wahawe inshingano zo kuyobora urugendo, nubwo yari asanzwe yarakoze urugendo rwa Shenzhou-16.
Abandi bari kumwe na we ni Zhang Zhiyuan, umupilote w’iki cyogajuru wari ugiye bwa mbere mu isanzure, na Lai Ka-ying, umugore w’umuhanga ufite ubushobozi n’inshingano mu gukurikirana ibikoresho n’ubushakashatsi.
Lai yanditse amateka yo kuba umu astronaut wa mbere ukomoka mu gace ka Hong Kong ugiye mu isanzure.
Intego nyamukuru y’uru rugendo ni ugusimbura itsinda rya bagenzi babo bo muri Shenzhou-21 bari bamaze igihe muri Sitasiyo y’Ibyogajuru mu Isanzure.
Aba bashya bafite inshingano zo gukomeza gukora ubushakashatsi bwimbitse mu bya siyansi n’ikoranabuhanga, gusohoka mu cyogajuru bakazenguruka mu isanzure, kwimura imizigo, no gushyiraho ibikoresho bishya ku cyogajuru.
By’umwihariko, umwe muri aba batatu azamara umwaka wose kuri iyi sitasiyo, mu gihe abandi babiri biteganyijwe ko bazagaruka ku Isi nyuma y’amezi atandatu nk’uko bisanzwe.
Mu bijyanye na tekiniki, iki cyogajuru cya Shenzhou-23 cyongerewe ubushobozi cyane ugereranyije n’ibyabanje kuko gifite ubwo kugarukana ku Isi imizigo irenga ibilo ijana, n’umwanya wacyo utwara ibintu ukaba warongerewe inshuro eshatu.
Nubwo urugendo rwagenze neza, abahanga baruteguye bagaragaje ko bahanganye n’imbogamizi zikomeye zirimo kwirinda imyanda yo mu isanzure irimo n’ibisigazwa bimwe by’ibyogajuru [space debris] ishobora kugonga icyogajuru.
Indi mbogamizi ikomeye ni ijyanye n’imitekerereze n’imihindagurikire y’umubiri ku muntu ugiye kumarayo umwaka wose mu buzima butarimo rukuruzi y’Isi, icyakora bemeza ko bafashe ingamba zo kumukurikirana umunsi ku wundi.
Uru rugendo rufite igisobanuro gikomeye cyane ku bihe biri imbere mu bushakashatsi mu isanzure. Kugira umuntu ushobora kumarayo umwaka wose bigamije kwiga uburyo umubiri wa muntu wakihanganira kuhaba igihe kirekire.
Ni imyiteguro ikomeye ku ruhande rw’u Bushinwa mbere y’uko bwohereza abantu gukandagira ku Kwezi, bikazanafasha mu ngendo zo mu gihe kizaza zigana ku yindi mibumbe nka Mars.
Muri batatu bagiye mu isanzure harimo uzamarayo umwaka, abandi bakazagaruka nyuma y’amezi atandatu



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *