skol
fortebet

U Bushinwa: Robots zatangiye gutozwa imirimo hifashishijwe AI

Yanditswe: Tuesday 13, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Robots zifite imiterere nk’iy’abantu ziri gutozwa imirimo itandukanye mu mujyi wa Shanghai mu Bushinwa, nko kuzinga imyenda, gukora imigati no gufungura inzugi, hifashishijwe ubwenge buhangano (AI).

Sponsored Ad

Izi robots zitozwa amasaha 17 ku munsi. Intego nyamukuru ni ugukusanya amakuru azakoreshwa n’ikigo AgiBot, azagifasha kumenya ibyo robots muri rusange zizatozwa kugira ngo zikore imirimo itandukanye abantu bakora.

AgiBot yizeye ko mu minsi iri imbere, robots zizaba ziri ahantu hose ndetse ko zizahindura uburyo abantu babaho, bakora ndetse n’uko basabana.

U Bushinwa bukomeje gushyira imbaraga mu gukora za robots, aho bubona ari kimwe mu bisubizo bizabafasha guhanga n’ibibazo birimo intambara y’ubucuruzi hagati yabwo na Amerika ndetse n’ibindi bibazo bishingiye ku bukungu.

Ubwo Perezida Xi Jinping yasuraga ahakorerwa izi robots muri Mata 2025, yavuze mu mvugo itebya ko zishobora no kwifashishwa nk’ikipe y’umupira w’amaguru.

Mu 2024, ibigo bikora robots byahawe asaga miliyari 20 z’Amadolari zo kunoza imishinga yabyo ndetse byitezweko hazashorwamo andi arenga miliyari 137 z’Amadolari mu rwego rwo gukomeza gutegura icyerekezo cy’iki gihugu.

Mu 2023, 51% bya robots zagiye ku isoko mpuzamahanga zakozwe n’u Bushinwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa