U Bushinwa: Umugabo wigana Trump akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga
Yanditswe: Wednesday 14, May 2025

Umugabo witwa Chen Rui ukunda gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa TikTok akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo azi kwigana imivugire n’imikorere ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
Nubwo uyu mugabo azi kwigana Trump ntabwo aragera mu gihugu cya Amerika, cyangwa ngo yige mu bihugu byo hanze ahubwo akora akazi k’iyamamazabikorwa mu gihugu cy’u Bushinwa.
Gusa iyo ageze imbere ya camera, ahita ahinduka ukabona abaye Trump neza neza.
Chen Rui ukomoka mu mujyi wa Chongqing uherereye mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Bushinwa, ushobora kureba amashusho aba yasangije abamukurikira ku rubuga rwa TikTok ukaba wagirango ni Trump uri kuvugira mu biro bye biherereye i Washington DC.
Ntabwo yigana uko avuga gusa ahubwo yigana n’ibimenyetso Perezida wa Amerika akunda kuvuga akoresha.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru gikorera mu mujyi akomokamo, Rui yavuze ko we ari umuntu ukomoka mu mujyi wa Chongqing kandi akaba atarize hanze cyangwa ngo atemberere muri Amerika gusa yavuze ko yigeze gukorera hanze y’u Bushinwa.
Ati “Natangiye mbikora bisanzwe nk’umuntu uri kwiga icyongereza mu Bushinwa Gusa uko ibihe byagiye bitambuka icyongereza cyanjye cyarazamutse.”
Urwego uyu mugabo agezeho ntabwo ari ukuvuga neza icyongereza gusa ahubwo abyifashisha no kwigana uburyo Perezida wa Amerika avuga ari na byo bituma agenda agira abamukurikira benshi kuri uru rubuga rwa TikTok.
Chen Rui akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 663 kuri uru rubuga rwa TikTok
@amer.alshebli
Chinese Trump, ترامب الصيني
♬ original sound - Tiger
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *