Mu Bushinwa, bamwe mu babyeyi baravugwaho gukoresha videwo zakozwe n’ubwenge bw’ubukorano (AI) zigaragaza abantu bicuza uko bitwaye mu buzima, izo videwo bazikoresha bagamije gushyira igitutu ku bana babo kugira ngo bashishikarize gushaka ingo zabo no kubyara.
Mu mwaka wa 2024, umubare w’abakora ubukwe cyangwa se abashakana, waragabanutse cyane, ku buryo ngo handitswe ubukwe bugera kuri miliyoni 6.106, ibyo bikaba bigaragaza igabanuka rya 20.5% ugereranyije n’umwaka wari wabanje wa 2023, nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru cyo mu Bushinwa cya Xinhua ndetse na Minisiteri ishinzwe imibereho myiza muri icyo gihugu.
Icyo iyo mibare yari ivuze, ni uko igipimo cy’abashyingiranywe ku rwego rw’igihugu cyari abantu 4.3 ku bantu 1.000. Aba mbere bafashe ingamba zo guhangana n’iyo mibare iteye impungenge ni ababyeyi, bavuga ko biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo bashishikarize abana babo gushaka no kubyara bakagira imiryango yabo.
Nk’uko byagarutsweho n’ibitangazamakuru bitandukanye, imbuga zo mu Bushinwa zisangizwaho amashusho nka Douyin ( wagereranya ‘TikTok’ yo mu Bushinwa) ndetse na Weibo zatangiye kuzuzwaho videwo zakozwe na AI zigaragaza abantu bageze mu zabukuru bavuga ko bicuza kuba batarumviye ababyeyi babo, ngo bashaka bubake imiryango banabyare abana mu gihe bari bakiri bato, none bakaba bashaje bari bonyine.
Muri amwe muri ayo mashusho yo mu buryo bwa videwo yakwirakwijwe cyane kuri izo mbuga nkoranyambaga, hagaragaramo imwe y’umugore w’imyaka 58 yakozwe na AI imugaragaza ari wenyine mu bitaro nta murwaza afite, mu gihe abandi barwayi bari ku bitanda byegeranye n’icye, bo barimo kwitabwaho n’imiryango yabo.
Hari kandi indi videwo yerekana umugabo w’imyaka 56 agaragaza ko yicuza ibyo yakoze byo kwirengagiza inama z’ababyeyi be, bamubwiraga gushinga umuryango. Nubwo izo videwo, inyinshi zabaga zanditseho ko zakozwe na AI “AI-generated”, zirakwirakwizwa, ku buryo bigaragara ko zihererekanywa n’abantu babarirwa muri za miliyoni.
Nubwo hari ababyeyi babona ko ibyo byafasha mu gutuma abana babo bashishikarira gushaka no kugira imiryango, ariko hari n’abanenga iyo myitwarire, bavuga ko mu gihe urubyiruko rwatangira kujya rushing imiryango kubera icyo gitutu cy’ababyeyi, ubwo no gutandukana kw’imiryango kwaziyongera cyane. Bityo n’ahazaza h’abo bashakana bahubutse hakaba habi.
Bamwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Weibo bagize icyo bavuga ko izo videwo zirimo gukoreshwa n’ababyeyi bagamije guhatira abana babo gushaka ingo.
Umwe yanditse agira ati, “Dukeneye izo videwo nyinshi. Nizikomeze zize, maze turebe uzakomeza akinangira, agakomeza kuba ingaragu.”
Undi we yanditse agira ati, “Mwese, mukwirakwize izi videwo, mutume aba bakiri bato bazireba maze bashishikarire gushaka no kubaka ingo zabo.”
Bamwe mu rubyiruko bo bavuga ko iyo myitwarire n’izo videwo bazifata nk’ibintu byo kubasetsa gusa.
Umwe muri bo yanditse agira ati, “Birasekeje ko bakoresheje AI, kuko ntibari kubasha kubona umuntu nyawe urira, ngo arasaba abantu gushaka.”
Hari n’abavuze ko izo videwo zizatuma hari abantu batarashaka barakaranya n’ababyeyi babo gusa, ariko bagakomeza kuba ingaragu, kugira ngo bereke ababyeyi ko batahatira gushaka ngo bikunde.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *