skol

U Buyapani bwahaye PAM Rwanda inkunga y’asaga miliyoni 900Frw

Yanditswe: Thursday 19, Feb 2026

featured-image

Umuryango w’Abibumbye Ushinzwe ibiribwa ishami ry’u Rwanda, PAM Rwanda watangaje ko wakiriye inkunga y’asaga miliyoni 900 Frw yatanzwe na Leta y’u Buyapani agamije kubonera ibiribwa impunzi, abashaka ubuhungiro n’abandi batahuka bavuye mu bihugu bitandukanye.

Ibi byatangajwe na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda aho ari umuhango wabaye kuri uyu 19 Gashyantare 2026

Uyu muhango witabiriwe na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Kazuya NAKAJO, n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi, Ngoga Aristarque ndetse na Andrea Bagnoli, uhagarariye PAM mu Rwanda akaba n’umuyobozi wa PAM Rwanda.

Iyi nkunga izafasha PAM Rwanda gutanga ibiribwa n’ubundi bufasha ku bantu barenga ibihumbi 21 barimo impunzi, abashaka ubuhungiro n’abatahuka.

Harimo kandi abagaragaza intege nke bazahabwa ubufasha bwihariye barenga ibihumbi 10 barimo abana bato, abagore batwite n’abonsa, ndetse n’abafite uburwayi bukomeye mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibibazo biterwa n’imirire mibi.

PAM Rwanda isanzwe ifasha impunzi n’abashaka ubuhungiro barenga ibihumbi 130 aho umubare munini ari uw’abaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’i Burundi aho bahabwa ubufasha burimo ibiribwa n’amafaranga.

Kuva intambara yo muri Congo yakaza umurego mu Kuboza kwa 2025 byatumye umubare w’abashaka ubuhungiro wiyongera kuko abasaga 1000 bahungiye mu Rwanda aho PAM Rwanda yahise itanga ubufasha bwihuse ku basaga 6000.

Umuyobozi wa PAM Rwanda, Andrea Bagnoli, yashimiye leta y’u Buyapani ku nkunga ikomeza gutanga mu bikorwa by’ubutabazi no gufasha impunzi muri rusange.

Yagize ati “ Dushimiye cyane Leta y’u Buyapani ku nkunga yabo y’ingirakamaro. Iyi nkunga batanze PAM ku bufatanye na Leta y’u Rwanda bazafatanya kuyigeza ku bakeneye ubufasha bahabwe ibyo bakeneye bibafasha kubaho neza ndetse babeho ari abantu bafite icyizere.

Ku rundi ruhande Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Kazuya Nakajo, yagize ati “Mu gihe urwego rw’ubutabazi ruhura n’ibibazo bitandukanye, u Buyapani buzakomeza gukurikiza ihame ry’uko umuntu wese agomba kubaho ubuzima bw’iyubashye kandi adafite ubwoba bwo kubaho ahubwo afite icyizere niyo mpamvu tuzakomeza gutera inkunga ibikorwa by’ubutabazi”.

Guverinoma y’u Buyapani yabaye umuterankunga ukomeye wa PAM, kuko kuva mu 2020 imaze gutanga inkunga y’asaga miliyari 13Frw igenewe ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa