U Buyapani: Minisitiri w’Intebe Sanae Takaichi agiye gusesa Inteko
Yanditswe: Monday 19, Jan 2026
Minisitiri w’Intebe mushya w’u Buyapani, Sanae Takaichi, agiye gusesa Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite batararangiza manda yabo ndetse hahite hakorwa amatora yo kubasimbuza.
Minisitiri w’Intebe Takaichi yatangiye kuyobora u Buyapani ku itariki 21 Ukwakira 2025 ndetse aba umugore wa mbere ugeze kuri uwo mwanya kuva mu 1885 icyo gihugu gitangiye kuyoborwa muri ubwo buryo.
Abinyujije ku Televiziyo y’Igihugu yatangaje ko azasesa umutwe w’Abadepite ku wa Gatanu ku itariki 23 Mutarama 2026 ndetse hahite hatangira gutegurwa amatora yo kubasimbuza bose uko ari 465.
Yagize ati “Uyu munsi njye nka Minisitiri w’Intebe nemeje ko nzasesa Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ku itariki 23 Mutarama.”
Al Jazeera yanditse ko amatora yo gusimbuza abo badepite azaba ku itariki 8 Gashyantare 2026.
Impamvu ibyo bigiye gukorwa ni uko Takaichi ashaka ko gahunda yo kongera amafaranga u Buyapani bushyira mu mutekano yiyongera hagamijwe kubaka igisirikare gikomeye kandi gifite ibikoresho bigezweho n’izindi politiki ze.
Takaichi ashaka ko abadepite bo mu ishyaka rya LDP biyongera bakagira ubwiganze busesuye mu nteko ishinga amategeko kugira ngo gahunda ze zijye zemezwa byoroshye by’umwihariko iyo gukomeza umutekano.
Ishyaka rya LDP rya Takaichi n’irya JIP byifatanyije mu nteko yose hamwe afite abadepite 233 muri 465 bagize inteko nyuma y’uko irindi shyaka rya Komeito byafatanyaga ryaje kujya ukwaryo mu Ukwakira 2025.
Ibyo byatumye abadepite bashyigikira gahunda za Minisitiri w’Intebe Tukaich basigara ari ubwiganze butarengaho n’umwe ku buryo kwemeza ingingo runaka itorewe byagorana mu gihe hari nk’abifashe.
Ikusanyabitekerezo ryakozwe mu Buyapani ryagaragaje ko mu matora y’abadepite bashya LDP rya Minisitiri w’Intebe Takaichi rizaba rifite amahirwe yo kwegukana 60% by’imyanya mu nteko, bimuhe mahirwe yo kugira ijambo rikomeye mu bwiganze bwa politiki runaka.
Gusa iryo shyaka irizaba risigaranye ikibazo gikomeye ku basenateri kuko na ho nta bwiganze rihafite kandi gusesa Sena byo ntibishoboka.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *