U Bwongereza: Abarenga 400 barimo n’abasaza rukukuri batawe muri yombi bazira kwigaragambya
Yanditswe: Sunday 07, Sep 2025
Polisi yo mu Bwongereza yatangaje ko yataye muri yombi abarenga 400 bakoreye imyigaragambyo hanze y’Inteko Ishinga Amategeko mu Murwa Mukuru w’iki gihugu
Mu ijoro ryo ku wa 6 Nzeri 2025, nibwo Polisi yataye muri yombi abigarambyaga ku cyemezo cyafashwe na Leta y’u Bwongereza cyo guhagarika itsinda rya ‘Palestine Action’ ryazize kwinjira mu Kigo cya Gisirikare cy’u Bwongereza mu rwego rwo kwigaragambya ku byemezo by’iki gihugu ku ntambara yo muri Gaza.
Abigaragambya kandi bari bafite ibyapa biriho amagambo agira ati “Ndarwaya Jenoside. Nshyigikiye itsinda rya ‘Palestine Action’.”
Mu itangazo Polisi yashyize hanze ku wa 6 Nzeri 2025, yagaragaje ko imaze guta muri yombi abantu 425 bafite aho bahuriye n’iyi myigaragambyo ndetse ko itazigera izuyaza gufunga umuntu uwo ari we wese uzagaragaza ko ashyigikiye iri tsinda ryahagaritswe na Leta y’u Bwongereza.
Umwe mu bigaragambya ufite imyaka 74 witwa Polly Smith yavuze ko abari kwigaragambya atari ibyihebe ndetse ko n’iryo tsinda rikwiriwe kubabarirwa rigakomeza ibikorwa byaryo byo kurwanya Jenoside ikomeje gukorerwa Abanya-Palestine muri Gaza.
Nigel w’imyaka 64 yagaragaje ko icyemezo cyafashwe na Leta y’u Bwongereza muri Nyakanga cyo kuvuga ko iri tsinda ari ibyehebe kandi riharanira uburenganzira bw’Abanya-Palestine kitari gikwiriye.
Ati “Bakwiriye kumara umwanya munini bari kureba uburyo bwo guhagarika Jenoside ikomeje gukorerwa Abanya-Palestine muri Gaza aho kugira ngo bakomeze guta umwanya bahagarika abigaragambya.”
Ku wa 25 Nyakanga 2025, nibwo itsinda rya ‘Palestine Action’ ryahagaritswe na Leta y’u Bwongereza hashingiwe ku itegeko ryo mu 2000 rirwanya ibikorwa by’iterabwoba nyuma y’ibikorwa byo kwangiza ibirindiro bya gisirikare muri iki gihugu, ibyangijwe byabarirwaga mu gaciro kangana na miliyoni 10 z’Amadolari.
Kimwe mu byatangaje abantu ni uko iyi myigaragambyo yagaragayemo n’abakuze cyane, ndetse polisi ntirebe imyaka yabo, ahubwo igakoresha imbaraga z’umurengera mu kubata muri yombi.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *