U Bwongereza: Andrew wari igikomangoma agiye kwamburwa impeta za gisirikare
Yanditswe: Monday 03, Nov 2025
Umwami w’u Bwongereza, Charles III, yategetse ko Andrew wari igikomangoma agomba gukurwaho impeta z’igisirikare cy’ubwami bw’u Bwongereza.
Andrew Mountbatten Windsor yambuwe ikamba ry’igikomangoma n’ibiriherekeza byose ku wa 30 Ukwakira 2025, ariko agumana impeta y’Umugaba wungirije w’Ingabo z’ibwami zirwanira mu mazi. Yari yarasezeye mu zindi nshingano zose za gisirikare mu 2022.
Minisitiri w’Ingabo mu Bwongereza, John Healey, yabwiye BBC ko ari “intambwe nziza, ni icyemezo umwami yafashe asaba ko cyubahirizwa kandi turi kubikoraho.”
Andrew yamaze imyaka myinshi azwi nk’igikomangoma n’intwari y’intambara mu ngabo z’u Bwongereza. Yabaye mu gisirikare kirwanira mu mazi imyaka 22, aba n’umupilote wa kajugujugu mu ntambara yamaze icyumweru hagati y’u Bwongereza na Argentine mu 1982, barwanira ibirwa biri muri Atlantic.
Andrew yambuwe ikamba ry’igikomangoma ahita atangira kwitwa Andrew Mountbatten Windsor, n’ibindi yagenerwaga byose arabitakaza. Byose byatangiye ubwo hajyaga hanze amakuru y’uko agaragara mu mpapuro z’ikirego cya Jeffrey Epstein waregwaga gucuruza abana b’abakobwa hagamijwe kubasambanya.
Andrew yashinjwe na Virginia Giuffre wari umutangabuhamya muri dosiye ya Epstein ko yamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *