skol

U Bwongereza bwafunze uwabaye umudepite akekwaho iterabwoba nyuma yo kuva mu Burusiya

Yanditswe: Sunday 28, Sep 2025

featured-image

Polisi y’u Bwongereza, ishami rishinzwe guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba yataye muri yombi George Galloway wabaye umudepite n’umugore we ubwo bari bageze ku kibuga cy’indege bavuye mu Burusiya.

Uyu mugabo w’imyaka 71 n’umugore we w’imyaka 40 batawe muri yombi bageze ku kibuga cy’Indege cya Gatwick ubwo bari bakubutse mu Burusiya.

Uyu munyapolitiki w’u Bwongereza yabaye umudepite imyaka igera kuri 30. Mu 2019 ni bwo yatangije ishyaka rye yise ‘Worker Party’.

Ubwo Polisi yatangazaga ko yamutaye muri yombi ntabwo yari yari yamenye uwafashwe uwo ari we nk’uko byagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga za Polisi.

Ati “Turabyemeza ko ku wa Gatandatu, tariki 27 Nzeri, abashinzwe kurwanya iterabwoba ku kibuga cy’indege cya Gatwick bahagaritse umugabo uri mu myaka 70 n’umugore uri mu myaka 40, babahagarika hakoreshejwe ingingo ya 3 y’Itegeko ryo kurwanya iterabwoba n’umutekano ku mipaka ryo mu 2019.”

Polisi yakomeje ivuga ko abo bombi baje kurekurwa bagakomeza urugendo rwabo.

Iyo ngingo ya 3 igaragaza ko itegeko ryemerera abakozi bashinzwe imipaka guhagarika, kubaza no gufata abantu binjiye mu gihugu, hagamijwe kumenya niba barigeze kugira uruhare mu bikorwa bigamije kugirira nabi igihugu.

Ishyaka rye rya Workers ryatangaje ko umuyobozi waryo n’umugore we bari bafunzwe, rigaragaza ko byari impamvu za politiki zigamije kubateza ubwoba, cyane ko ritigeze rimenyeshwa ibyo umuyobozi waryo akurikiranyweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa