U Bwongereza bwasabye EU kwigana amasezerano y’amahoro Trump yateguriye Gaza, agakoreshwa muri Ukraine
Yanditswe: Saturday 18, Oct 2025
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yasabye abayobozi b’ibihugu by’i Burayi gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro muri Ukraine umeze nk’uwateguwe na Perezida wa Amerika, Donald Trump, ku ntambara yo muri Gaza.
Starmer yabivuze ubwo yaganiraga na Perezida wa Ukraine, Vlolodymyr Zelenskyy, kuri telefone n’abandi bayobozi bo Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), nyuma y’ibiganiro Zelenskyy yagiranye na Trump i Washington ku wa 17 Ukwakira 2025.
Yavuze ko abayobozi b’u Burayi (…)

Yavuze ko abayobozi b’u Burayi bakwiye gukorana na Amerika "mu gutegura umushinga w’amahoro muri Ukraine ushingiye ku mushinga w’ingingo 20 Trump yateguye ku kibazo cya Gaza."
Trump yakiriye Zelenskyy muri White House nyuma yo kuvugana kuri telefoni na Perezida w’’u Burusiya, Vladimir Putin, ku wa Kane.
Ibitangazamakuru bitandukanye byanditse ko ibiganiro bya Zelenskyy na Trump byarangiye nabi kuko Zelenskyy atahawe misile ya Tomahawk, ahubwo Trump agasaba ko impande zose zihagarika intambara.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *