U Bwongereza bwasezeranije Ukraine gukuba kabiri inkunga bwayihaga
Yanditswe: Sunday 21, Jul 2024

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yasabye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer , ubufasha bwo kubasabira ikurwaho ry’amategeko abuza Ukraine gukoresha intwaro zitangwa n’ibihugu by’iburengerazuba.
Bwana Zelensky, yabisabiye mu nama y’abaminisitiri yabereye ahazwi nka Downing. Bwana Zelensky yavuze ko hari gahunda yo gutera ku butaka bw’Uburusiya kuko bizafasha gukumira ibitero byibasiye uduce two muri Ukraine.
Minisitiri w’ingabo, John Healey, yashimangiye kuri iyi ngingo ko kuba intwaro bahawe n’u Bwongereza bashobora kuzikoresha bagaba ibitero ku bitaro bimwe bikomeye by’u Burusiya.
Mu ruzinduko rwe, i Downing, Bwana Zelensky yashimiye kandi guverinoma y’Ubwongereza ku nkunga ikomeje gutera igihugu cye, avuga ko bizafasha guhagarika intambara n’Uburusiya.
Sir Keir yasezeranyije gukuba kabiri inkunga yo gushyigikira Ukraine maze abwira Bwana Zelensky ko bazakomeza kubaba mu bitugu mu rwego rwo kubafasha kwikiza umwanzi.
Yavuze kandi ko yemeye ubutumire bwo gusura Ukraine mu bihe biri imbere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *