U Bwongereza bwatangaje ko bwiteguye kohereza ingabo muri Ukraine
Yanditswe: Tuesday 18, Feb 2025

Kuri iki Cyumweru, itariki 16 Gashyantare 2025, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yatangaje ko yiteguye kohereza Ingabo z’u Bwongereza muri Ukraine niba Moscou yemeye amasezerano asaba ko hakoherezwa ingabo zo kubungabunga amahoro z’i Burayi.
Ni ku nshuro ya mbere Umuyobozi w’u Bwongereza avuga yeruye ko yiteguye kohereza Ingabo z’u Bwongereza muri Ukraine kandi bije mbere y’inama yihutirwa y’abayobozi b’i Burayi i Paris.
Amakuru agera kuri Euronews avuga ko Starmer yiteguye kwitabira iyo nama.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Daily Telegraph, Starmer yemeye ko kohereza ingabo zo kubungabunga amahoro muri Ukraine byashoboraga “kuzishyira mu kaga” ariko ko ikibazo gihari ari ikibazo ku Burayi nubwo ari imbonekarimwe.
Yavuze kandi ko u Bwongereza bwiteguye gufasha Ukraine mu mutekano, harimo no kwiyemeza kuzajya butanga miliyari 3 z’amapound (€ 3.6 miliyari) buri mwaka kugeza mu 2030.
Ibi yabitangaje nyuma y’icyumweru cy’imbwirwaruhame z’abayobozi b’ubutegetsi bushya bwa Trump, aho basabye ko Amerika yagabanya uruhare rwayo mu kurinda u Burayi kandi igateza imbere ibiganiro by’amahoro muri Ukraine bitabigizwemo uruhare n’abayobozi b’i Burayi.
Ku wa Gatandatu, intumwa idasanzwe ya Perezida wa Amerika, Donald Trump, muri Ukraine n’u Burusiya, Keith Kellogg, yatangaje ko bidashoboka ko u Burayi butagira icyicaro ku meza y’ibiganiro mu biganiro by’amahoro hagati y’u Burusiya na Ukraine.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *