U Bwongereza: Imfungwa ibihumbi 26 zararekuwe mu kugabanya ubucucike muri gereza
Yanditswe: Wednesday 13, Aug 2025
U Bwongereza bwarekuye imfungwa ibihumbi 26 zirimo n’izari zarakatiwe ibihano biremereye, mu rwego rwo kugabanya ubucucike muri gereza zo muri icyo gihugu.
Daily Mail ishingiye ku mibare yatanzwe na Leta, yatangaje ko muri abo barekuwe hagati ya Nzeri 2024 na Werurwe 2025 harimo abantu 248 bari barakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 14 cyangwa irenga bazira ibyaha by’ubugome.
Benshi muri abo barekuwe n’Inama y’Abaminisitiri iyobowe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, biganjemo Abongereza ariko harimo n’abanyamahanga barenga 2600.
Imibare yerekana impuzandengo y’imfungwa igaragaza ko 3.461 ari zo zarekurwaga buri kwezi binyuze muri ubwo buryo, aho zimwe mu mfungwa zihabwa amahirwe yo kurekurwa nyuma yo kurangiza 40% by’igihano zakatiwe n’inkiko.
Hashingiwe kuri ubu buryo, icyo kinyamakuru cyagaragaje ko umubare w’abazaba barekuwe ushobora kugera ku 45.000 mu gihe cy’umwaka wa mbere w’iyo gahunda.
Minisiteri y’Ubutabera muri icyo gihugu yasobanuye ko Guverinoma y’u Bwongereza iyobowe nta yandi mahitamo yari ifite, nyuma y’uko gereza zo muri icyo gihugu zugarijwe n’ubucucike bukabije.
Yasobanuye ko kuri ubu hari kubakwa indi myanya nibura ibihumbi 14 mu rwego rwo kugabanya ubucucike muri gereza kandi hagiye gukorwa n’amavugurura mu bijyanye n’ibihano.
Ati “Turimo kubaka imyanya yo gufungiramo abantu 14.000 no kuvugurura uburyo bwo guhana kugira ngo gereza zitazongera kubura umwanya ukundi.”
Abafunguwe bashimiye ubuyobozi bwa Starmer bubarekuye nubwo ku rundi ruhande raporo igaragaza ko hari abahise bakora ibindi byaha bakimara gufungurwa bakongera gutabwa muri yombi.
Zimwe mu mfungwa zarekuwe n’u Bwongereza

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *