U Bwongereza n’u Bufaransa byemeye kohereza ingabo muri Ukraine
Yanditswe: Wednesday 07, Jan 2026
U Bwongereza n’u Bufaransa byashyize umukono ku nyandiko igamije kwemeza kohereza ingabo muri Ukraine mu gihe amasezerano y’amahoro n’u Burusiya yaba agezweho.
Ku wa Kabiri, i Paris mu Bufaransa habereye inama yiswe iy’abafatanyabikorwa ba Ukraine yari yitabiriwe n’ibihugu by’i Burayi birimo u Bwongereza n’u Bufaransa. Yari yanitabiriwe kandi n’Intumwa za Perezida Trump.
Nyuma y’ibiganiro, u Bwongereza n’u Bufaransa byavuze ko bizashyira ibigo bya gisirikare hirya no hino muri Ukraine mu gukumira igitero cyose cy’ahazaza, mu gihe Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, we yavuze ko hashobora koherezwa ibihumbi by’ingabo.
Aba bafatanyabikorwa ba Ukraine kandi bashimangiye ko Ukraine ikwiye gushyirirwaho ingamba zikomeye zo kurinda umutekano wayo, banasaba ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zajya ku isonga mu kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge mu gihe kazaba kemejwe.
U Burusiya bwakomeje kuvuga ko ingabo zose z’amahanga zaba ziri muri Ukraine zafatwa nk’uburyo bwo guhungabanya umutekano wabwo.
Gusa ikibazo gikomeye kijyanye n’ubutaka kiracyaganirwaho. Ubu u Burusiya bugenzura nibura 20% by’ubutaka bwa Ukraine.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko ibiganiro by’i Paris ari intambwe ikomeye igana imbere, gusa ashimangira ko icyihutirwa ari uko intambara ihagarara.
Ibyemerejwe i Paris bikubiye mu ngingo eshanu z’ingenzi harimo iyoherezwa ry’ingabo mpuzamahanga muri Ukraine zifite inshingano kubungabunga umutekano mu kirere, mu nyanja no ku butaka.
Harimo kandi kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge, gushyigikira ingabo za Ukraine, amasezerano ahamye yo gushyigikira Ukraine mu gihe habaye igitero gishya cy’u Burusiya; ubufatanye burambye mu bya gisirikare hagati ya Ukraine n’abandi bafatanyabikorwa bayo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *