skol
fortebet

U Bwongereza: Polisi yataye muri yombi umugabo wagonze abafana ba Liverpool FC

Yanditswe: Tuesday 27, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Polisi yo mu Mujyi wa Liverpool yataye muri yombi umugabo washoye imodoka ye mu bafana ba Liverpool FC bari barimo kwishimira ikipe yabo yatwaye Igikombe cya Shampiyona, abantu benshi barimo abana bagakomereka.

Sponsored Ad

Ku wa Mbere, tariki ya 26 Gicurasi 2025, ni bwo abakinnyi n’abatoza ba Liverpool FC, bazengurutse mu mihanda yo muri uyu mujyi by’umwihariko mu gace ka Merseyside.

Abafana barenga ibihumbi 700 bari bari mu nkengero z’aho imodoka z’iyi kipe zirimo abakinnyi, abatoza n’abayobozi b’iyi kipe zari bunyure. Abakinnyi ba Liverpool bari bitwaje Igikombe cya Shampiyona begukanye, bagenda bacyereka abafana.

Ubwo iyi myiyereko yarimo igana ku musozo, umugabo umwe yatwaye imodoka ayigongesha abafana ba Liverpool FC, bisa nk’aho abikoze ku bushake.

Ishami rya Polisi y’u Bwongereza rikorera Merseyside, ryahise ritangaza ko ryataye muri yombi umugabo w’Umwongereza w’imyaka 53 utuye mu Mujyi wa Liverpool ari we ukekwaho iki cyaha nta wundi.

Nta makuru menshi aramenyekana kuri uyu mugabo, gusa bamwe bavuze ko bishoboka ko ari umufana w’amakipe akunze guhangana na Liverpool FC.

Umuvugizi wungirije wa Polisi yo muri uyu mujyi, Jenny Sims, yavuze ko abantu badakwiriye gufata iki gikorwa nk’igitero cy’ubwiyahuzi cyabaye kandi uwabikoze ari gukurikiranwa.

Ati “Abantu bakomeretse cyane bajyanwe kwa muganga. Ikindi kandi ni uko umubare munini w’abandi bagize ibibazo waherewe ubutabazi aho igikorwa cyabereye kuko bo bitari ngombwa ko bagezwa kwa muganga. Abantu rero bareke gukwirakwiza amashusho ateye ubwoba, ibyabaye si ubwiyahuzi.”

Mu butumwa bwatanzwe n’Ikipe ya Liverpool FC, yagize iti “Ibitekerezo byacu n’amasengesho biri kumwe n’abagizweho ingaruka n’iriya mpanuka. Ubufasha bwose dukeneweho n’abari gukurikirana iki kibazo turaza kubutanga.”

Abantu babiri ni bo bakomeretse bikabije, abagera kuri 20 barimo abana bane bajyanwa mu bitaro, mu gihe abandi bahawe ubuvuzi bw’ibanze bakiri aho igikorwa cyabereye.

Liverpool FC yishimiraga Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza yegukanye ku nshuro ya 20 mu mateka aho ari agahigo isangiye na Manchester United ko kugitwara inshuro nyinshi kurenza andi makipe yose.

Polisi yacungiraga umutekano ahabereye icyaha Uwagonze abantu yahise atabwa muri yombi Impanuka yabaye ubwo Liverpool yishimiraga Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza Abakomeretse cyane bajyanwe mu bitaro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa