skol

U Bwongereza: Umuvandimwe w’Umwami Charles III yatangiye gukorwaho iperereza kubera dosiye ya Epstein

Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026

featured-image

Ubwami bw’u Bwongereza bwatangaje ko bwiteguye gufasha polisi mu iperereza ku muvandimwe w’Umwami Charles III, Andrew Mountbatten-Windsor, bikekwa ko yasangije Jeffrey Epstein inyandiko z’ibanga zijyanye n’ubucuruzi bw’igihugu.

Andrew Mountbatten-Windsor wamaze gucibwa mu muryango w’ibwami kubera uruhare rwe mu byaha Epstein yari akurikiranyweho yatangiye gukorwaho igenzura ricukumbuye nyuma y’inyandiko zirenga miliyoni 3 zashyizwe hanze mu mpera za Mutarama 2026, zijyanye n’ikirego cya Epstein.

Inyandiko ziheruka gushyirwa hanze zigaragaza ko mu 2010, Andrew Mountbatten-Windsor yasangije Epstein inyandiko z’ibanga z’ubucuruzi bw’u Bwongereza.

Bigaragara ko Andrew Mountbatten-Windsor yoherereje Epstein raporo irebana n’ibihugu nka Vietnam, Singapore n’ahandi, abyohererezwa ari mu rugendo rw’akazi.

Reuters yanditse ko abantu bashinzwe guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga mu Bwongereza baba babujijwe gusohora n’inyandiko z’ubucuruzi.

Andrew yabanje guhakana kenshi ko nta makosa yakoze igihe yari akiri mu nshingano nk’Igikomangoma.

Polisi yo mu gace ka Thames Valley yatangaje ko yagejejweho ikirego cya Andrew, ariko bagisuzuma niba yakorwaho iperereza mu buryo bweruye.

Ibwami batangaje ko “Polisi ya Thames Valley nitwegera tuzabafasha nk’uko bikenewe…nk’uko byahoze n’ubu ni ko bikimeze, umuryango w’ibwami wifatanyije kandi ubabajwe n’abahohotewe mu buryo bwose.”

Igikomangoma William n’umugore we Kate batangaje ko bahangayikishijwe n’inyandiko zikubiye mu kirego cya Epstein zikomeza gushyirwa hanze.

Epstein yakurikiranyweho ibyaha byo gucuruza abana hagamijwe kubasambanya, gusa mu 2019 asangwa muri gereza yapfuye, bivugwa ko yiyahuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa