skol

U Bwongereza: Umwami Charles III yavuze ku burwayi bwe bwa kanseri

Yanditswe: Saturday 13, Dec 2025

featured-image

Umwami w’u Bwongereza, Charles III, yavuze ku burwayi bwe bwa kanseri, ko kubera kwivuza kare no gukurikiza inama za muganga ubu agiye kugabanyirizwa imiti.

Mu mashusho yashyizwe hanze n’Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, Charles III yasobanuye ko yamenye ko arwaye kanseri mu 2024 ndetse kuva icyo gihe yahise atangira kwivuza.

Ati “Uyu munsi ndikubasha kubasangiza inkuru nziza ko kubera kwisuzumisha kare, abaganga bankurikiranye n’amabwiriza yabo ubu imiti yanjye umwaka utaha izagabanywa.”

Akomeza ati “ Ibi bigaragaza intambwe imaze guterwa mu kuvura kanseri. Ubu ni ubuhamya nizeye ko bushobora gutera imbaraga abandi bantu bashobora kurwara iyi ndwara mu buzima.”

Mu butumwa bwe Charles III, yagaragaje ko atewe impungenge n’abantu batinya kwisuzumisha hakiri kare kandi ari byo bitanga icyizere cyo gukira igihe uburwayi bugaragaye kare.

Yagaragaje ko abagera kuri miliyoni 9 bahagaritse kwisuzumisha kandi ari ikibazo gikomeye kuko biyongerera ibyago byo kurembeshwa n’uburwayi.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, mu butumwa yacishije ku rubuga rwa X, yagaragaje ko yishimiye ko Umwami ari kumererwa neza.

Ati “ Ni ubutumwa bwiza Nyiricyubahiro Umwami yatanze. Igihugu cyose cyishimiye kumva ko azagabanyirizwa imiti mu mwaka utaha. Kwisuzumisha kanseri kare bitabara ubuzima.”

Imibare igaragaza ko mu Bwongereza abarenga miliyoni eshatu barwaye kanseri mu gihe nibura buri mwaka hagaragara abarwayi ibihumbi 400.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa