skol
fortebet

U Rwanda kudushinja gukorana na FDLR ni nko kudutuka: Ndayishimiye

Yanditswe: Saturday 28, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, ku wa Gatanu yahakanye amakuru avuga ko ingabo z’Igihugu cye (FNDB) zikorana n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda; avuga ko kuvuga ko FNDB ikorana n’uriya mutwe ari igitutsi.

Sponsored Ad

Ndayishimiye yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro rusange cyamuhuje n’abantu batandukanye, barimo n’abanyamakuru.

Imikoranire hagati y’igisirikare cy’u Burundi na FDLR yatangiye kuvugwa mu mwaka ushize, ubwo Ndayishimiye yoherezaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo zo gufasha izakiriya gihugu kurwanya inyeshyamba za M23.

Kinshasa ishinja u Rwanda kuba ari rwo ruha ubufasha uriya mutwe, ibyatumye mu bo yitabaje harimo n’abarwanyi ba FDLR bamaze igihe bafite umugambi wo gutera u Rwanda.

Iby’imikoranire y’ihuriro ry’ingabo zigizwe na FARDC, FDLR, Ingabo z’u Burundi n’indi mitwe byanemejwe n’impuguke z’umuryango w’Abibumbye kuri Congo.

Usibye kuba Kinshasa na Gitega bafatanya na FDLR kurwanya M23, abakuru b’ibihugu byombi baraneruye bagaragaza ko bashyigikiye umugambi wo kuba batera u Rwanda bagahirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.

Nka Ndayishimiye mu mezi yashize byavuzwe ko leta y’igihugu cye yakiriye mu Burundi abayobozi bakuru b’imitwe ya FDLR na FLN, mu rwego rwo gutegura uko batangiza ibitero ku Rwanda.

Ndayishimiye icyakora yamaganiye kure ibivugwa, agaragaza ko gushinja u Burundi gukorana na FDLR ari nk’igitutsi.

Yagize ati: “Ni nko kudutuka kugira ngo amahanga akunde abumve. Igihe twajyaga gufasha igihugu cya Congo, murabizi ko twabyumvikanye twese abakuru b’ibihugu bo muri Afurika y’Iburasirazuba, nta n’umwe uvuyemo, n’u Rwanda rwarimo.”

“Twumvikana ko tujya gufasha igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugarura amahoro n’umutekano […] twumvikanye ko turwanya imitwe yose y’abanyamahanga ikorera ibyaha muri Congo, yose nta n’umwe ivuyemo, tugasaba ko iyo muri Congo ijya mu biganiro bya Nairobi.”

Ndayishimiye yakomeje avuga ko yaganiriye n’u Rwanda, akarumenyesha ko rukwiriye gufasha kuko arirwo rwari rushinzwe ibikorwa by’iperereza, rukaba rwatanga amakuru y’ubutasi y’aho umutwe wa FDLR uherereye.

Ati “Mutubwire aho abo ba FDLR bari murebe ko tutabatera, nitutabatera murabona ko dufatanya.”

Ndayishimiye yunze mu rya Tshisekedi, ashinja u Rwanda gukorana n’umutwe wa M23, anavuga ko ubwo rwamaraga kubona ko u Burundi bukorana na RDC, rwatangiye kutabyishimira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa