skol

U Rwanda mu biganiro by’ubufatanye n’ikigo cy’u Burusiya gishinzwe ibya nucléaire

Yanditswe: Wednesday 18, Feb 2026

featured-image

Guverinoma y’u Rwanda iri mu biganiro n’ikigo cy’u Burusiya gishinzwe kugenzura imitunganyirize n’imikoreshereze y’ingufu za nucléaire, Rostekhnadzor, bigamije ubufatanye mu gihe kiri imbere.

Ibi biganiro byahuje Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Gen Maj Joseph Nzabamwita, n’Umuyobozi wa Rostekhnadzor, Alexander Trembitsky, i Moscow ku wa 16 Gashyantare 2026.

Alexander yasobanuriye Gen Maj Nzabamwita imikorere y’iki kigo, amugaragariza ko cyiteguye gukorana n’u Rwanda mu bugenzuzi bw’imitunganyirize ya nucléaire no mu zindi nzego ziri mu bubasha bwacyo nk’ikoranabuhanga.

Ambasaderi yashimiye u Burusiya na Perezida wabwo, Vladimir Putin, kubwo gushyigikira u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika, anashimira Rostekhnadzor kuba yiteguye ubufatanye.

Ibi biganiro byafatiwemo umwanzuro wo kwitegura kugirana amasezerano y’ubufatanye hagati ya Rostekhnadzor n’urwego rw’u Rwanda rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA.

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko igihugu gikeneye gutunganya ingufu z’amashanyarazi za megawatt zirenga 3000, zivuye kuri megawatt 447 zihari ubu. Kugira ngo ibyo bishoboke, yafashe icyemezo cyo kubaka inganda nto zitunganya ingufu za nucléaire.

Inganda nto zitunganya ingufu za nucléaire zizubakwa mu Rwanda kubera ko ari zo zifite ubushobozi bwo gutunganya ingufu nyinshi, kandi ntizihumanye ikirere cyangwa se ngo zangize ibikukikije ugereranyije n’ingomero z’amashanyarazi zisanzwe.

Mu Ugushyingo 2025, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Gasore Jimmy, yasobanuriye Sena ko inyigo ya mbere yamaze gukorwa, hemezwa kandi hategurwa aho inganda nto zitunganya ingufu za nucléaire zizubakwa, ubu hakaba hari gukorwa inyigo ya kabiri y’isuzumangaruka.

Minisitiri Gasore yagize ati "Intego ni uko hagati ya 2030 na 2032 twaba dufite uruganda rwa mbere, tukaba twarahisemo gukora inganda nto za nucléaire. Inganda za kera zari nini cyane, zikora umuriro mwinshi ariko zinateza ibyago byinshi cyane iyo zigize ikibazo. Inganda nshya ni nto, zidasaba ubutaka bunini, murabizi ko igihugu cyacu kidafite ubutaka bunini ndetse zidateza ibyago iyo zigize ikibazo.”

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje ibiganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye mu bihugu byateye imbere mu nganda za nucléaire, birimo u Burusiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na bimwe mu bihugu by’i Burayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa