U Rwanda rwaje mu bihugu bya mbere bya Afurika bifite amanota ari hejuru mu gukorera mu mucyo no kugaragaza amakuru ya nyayo mu birebana n’imyenda rufite, ndetse n’uburyo rwubaka imikoranire iboneye n’abashoramari.
Ayo manota 43.4 kuri 50 rwanganyije na Afurika y’Epfo, akaba ari na yo ari hejuru kurusha ayandi ku mugabane wa Afurika, yatangajwe n’Ikigo Mpuzamahanga kigenzura urwego rw’Imari (IIF) muri raporo y’umwaka wa 2026.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yatangaje ko ari bwo bwa mbere u Rwanda rugaragaye muri iyi raporo ndetse IIF ikaba ishimangira ko ruri mu bihugu by’intangarugero mu gukoresha neza inguzanyo no gutsura umubano urambye n’abashoramari.
Iyi raporo yereka abashoramari mpuzamahanga ko u Rwanda rutanga amakuru y’imari ndetse n’uko ruhagaze mu birebana n’imyenda rufitiye amahanga mu mucyo no mu cyizere, akaba ari mahirwe akomeye ku gihugu, mu gihe ibigo by’ishoramari biba bikeneye kwerekeza aho bibona umutekano w’amafaranga yabyo.
Kuba ari inshuro ya mbere u Rwanda rubonetse muri iyi raporo kuva yatangira mu mwaka wa 2005, ni intambwe ikomeye ishimwa n’impuguke mu by’ubukungu nka kimwe mu biugu bine bishya byongerewe.
Uyu mwaka raporo yagenzuye amasoko y’ibihugu 57, IIF ikaba yagaragaje u Rwanda nk’igihugu cyagaragaje umwihariko mu gihe kitari gisanzwe no mu bigenzurwa.
Ikigo IIF gifite icyicaro i Washington D.C., mu bushakashatsi bwacyo bwerekana umucyo mu mikoreshereze y’inguzanyo, kikerekana amasoko abashoramari baba biteguye gutanga amafaranga yabo ku nyungu iri hasi cyane, aho isoko ry’imari rigerwaho byoroshye ndetse n’amasoko yubatswemo ubudahangarwa.
Raporo kandi ihuza isano iri hagati y’umubano n’abashoramari ndetse n’isura nziza mu kwishyura neza inguzanyo uko imyaka igenda ishira indi igataha.
Gahunda y’u Rwanda yo gutsura umubano w’abashoramari yatangijwe mu mwaka wa 2025, ikaba ikorera muri MINECOFIN nka gahunda ya Leta igamije kongera umucyo mu mikoreshereze y’inguzayi no kugaragaza imikoranire n’ibigo mpuzamahanga, ibitanga inyandiko mpeshamwenda ndetse n’abashoramari mpuzamahanga.
Ku rundi ruhande, u Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika bifite ubukungu bwihuta aho mu mezi atandatu ya mbere bwazamutse ku kigero cya 10%, aho umwaka wose wa 2025 wose bwazamutse ku kigero cya 9,4% . Ibyo na byo bituma u Rwanda rufitiwe icyizere gikomeye n’abashoramari n’ibigo mpuzamahanga kubera ubukungu bwihuta.
Iki cyizere amahanga agirira u Rwanda kigaragarira mu nkunga n’inguzanyo z’igihe kirekire ziri ku nyungu iri hasi cyane, zirimo miliyoni 250 z’amadolari ya Amerika yatanzwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF).

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *