skol

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho uburyo bwo guteganyiriza abakora imirimo itanditse

Yanditswe: Tuesday 21, Oct 2025

featured-image

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Mifotra yatangaje ko hari gahunda yo kuvugurura amategeko n’amabwiriza ku buryo abakozi bakora imirimo itanditse mu Rwanda batangira gutangirwa ubwishingizi bwaba ubw’izabukuru no kwivuza.

Mu biganiro by’abakorera amafaranga ntihaburamo uvuga ko amafaranga akorera atamenya aho anyuze, abakorera Leta n’ibigo bibateganyiriza bakishimira ko mu gihe bazaba batakibasha gukora hari akabando k’iminsi baciye kare kakabasindagiza.

Imibare ya Mifotra igaragaza ko abakozi barenga 90% bakora imirimo itanditse, banahura n’ikibazo cyo kutazigamirwa mu buryo butandukanye.

Kugeza muri Kamena 2025, abakozi barenga ibihumbi 852 bari bariyandikishije kandi batangirwa umusanzu mu bwishingizi bw’izabukuru n’ubwishingizi bw’ibyago bikomoka ku kazi.

Abarenga ibihumbi 838 bo biyandikishije kandi batangirwa umusanzu mu bwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, mu gihe abarenga 748 bo bari abagenerwabikorwa mu bwishingizi bw’indwara bwa RAMA.

Ni mu gihe abanyamuryango batanga ubwizigame bw’igihe kirekire bwa Ejo Heza kugeza muri Kamena 2025 bari miliyoni 3,7.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka ubwo yari mu kiganiro n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ku wa 20 Ukwakira 2025, yavuze ko abakiri bato baba bakorera Leta cyangwa abikorera n’akazi kanditse n’akatanditse bakwishyurirwa ubwiteganyirize.

Ati “Turimo kuganira na RSSB kugira ngo turebe uburyo abakora imirimo itanditse bakaba ari umubare munini mu bakozi dufite mu gihugu bagera kuri 90%, ni ukuvuga ko icyo cyiciro cy’abakozi batishyurirwa kugira ngo bizigamire mu zabukuru cyangwa batishyurirwa kugira ngo bashobore kwivuza cyangwa se nk’umubyeyi ugiye mu kiruhuko cyo kubyara ugasanga nta burenganzira afite, amezi agomba kuba mu rugo ibyo agenerwa nk’umubyeyi niba atabibona ni ukuvuga ko ibyo byose tubirebaho tugakoresha imbaraga zose zishoboka ku buryo buri Munyarwanda nibura ufite akazi agire n’uburyo azigamirwa, yizigamira ku buryo ageze mu gihe adashoboye gukora, ageze mu za bukuru azaba afite ikintu gishobora kumufasha mu mibereho.”

Yavuze ko ubu bari gushaka uburyo bimakaza ikoranabuhanga ku buryo umukoresha ushaka kwandikisha abakozi muri ubu bwiteganyirize atagomba kujya ku biro bya RSSB, n’ibindi bisabwa birimo kuba ikigo gikoresha abantu barindwi kugira ngo gitangire kubyubahiriza.

Ati “Ibyo byose ni byo turi kurebaho kugira ngo dushobore korohereza bishoboka umuntu wese ufite ubushobozi n’ubushake bwo kujya muri RSSB agashobora kwizigamira.”

Minisitiri Nkulikiyinka yavuze ko bateganya ko mu mpera za 2026 iyi gahunda yo kuvugurura amategeko izaba yararangiye ku buryo imbogamizi biteje zose zizavanwa mu nzira.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, ijyanye n’abakora n’abashomeri mu Rwanda ya Gicurasi 2025, igaragaza ko Abanyarwanda bafite imyaka 16, bemerewe gukora akazi ari miliyoni 8,5, barimo miliyoni 4,5 bafite akazi mu gihe abarenga ibihumbi 710 bari abashomeri.

Abanyarwanda batari ku isoko ry’umurimo bo ni miliyoni 3,2, barimo abanyeshuri n’abageze mu zabukuru.

Minisitiri Nkulikiyinka yavuze ko hari kuvugururwa amategeko n’amabwiriza kugira ngo abakozi bakora imirimo itanditse bajye bateganyirizwa izabukuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa